Gasabo: Imvura nyinshi yatwaye umuntu inasenya inzu zirenga 50

Imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022 mu Murenge wa Bumbogo,Akagari ka Ngara,Umudugudu wa Burembo yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe, inasenya inzu zirenga 50.

Imvura nyinshi yashenye inzu z’abaturage, ubuyobozi buvuga ko hari gushakishwa umuntu watwawe n’amazi

Uwatwawe n’iyo mvura akaba agishakishwa ni Havugimana Andre wari ufite umugore n’abana bane.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yasohotse mu nzu mu masaha ya saa yine z’umugoroba,
agahita ahura n’amazi yamanukaga ari menshi ahita amutwara.

Mukamana Rosine utuye muri uyu Mudugudu, yabwiye UMUSEKE ko iyi mvura yatangiye kugwa mu cyumweru gishize ari nako inasenya inzu gusa ko iyaguye ku mugoroba yangije byinshi cyane.

Yavuze kandi ko imiryango irindwi y’inzu ye yasenyutse ndetse ko yabuze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25frw.

Ati “Byatangiye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize,irakomeza iragwa ariko iya nimugoroba yo yaje irakukumba ari nabwo yahise itwara umuntu.Byose byari bifite agaciro nka ka miliyoni 25frw.”

Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi bwabasabye gushaka ahandi bajya gutura mu rwego rwo kurengera ubuzima ariko bo bavuga ko badafite ubushobozi bityo ko bafashwa.

Yagize ati “Nta bushobozi naho batubwira gucumbika mu baturage ntabwo umuntu yaba akodesha icyumba na salon ngo agucumbikire n’umuryango wawe wose.Ntabwo yagucumbikira ngo anakugaburire kandi nta kazi kariho hariho ubukene bukabije.”

Yakomeje ati “Kubera ko leta ari umubyeyi kandi ireberera umuturage, baduhaye naho kuba byadushimisha cyangwa ubwo tutarababonera aho kubashyira reka tubahe ubutabazi bw’ibanze.”

- Advertisement -

Hakizimana theogene nawe utuye muri uyu Mudugudu yagize ati “Imvura ntabwo ije uyu munsi, ubu ni ubwa Gatatu ije.Bwa mbere yaraje isenya inzu nke, natwe iradusenyera, iri joro ikora ibintu bibi cyane nibwo yasenye na hano hose.Inzu nabagamo nta kintu nakuyemo,nakuyemo abana bonyine.Twabagamo turi 12,twese twavuyemo ariko nta kindi twahavanye hano.”

Uyu muturage nawe ahamya ko nta bushobozi afite kuko ibintu byose yarafite byatwawe agasaba ubuyobozi kubafasha, bagakorerwa ubutabazi bw’ibanze.

Abaturage bavuga ko badafite aho kwegeka umusaya, basaba ko bafashwa kuko ibikoresho byose byatwawe n’imvura

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo,Umwari Pauline, yavuze ko amakuru bayamenye, bakajya guhumuriza abaturage.

Yahamirije UMUSEKE ko hari umugabo watwawe n’imvura ariko ku bufatanye n’abaturage agishakishwa.

Ati “Hari umugabo we umwe, rura yacitse imbere y’inzu ye,asohotse ahura nayo,amazi aramutwara.Twari tukimushakisha dufatanyije n’abaturage kugeza aka kanya ntabwo umubiri we turawubona.Niyo mpamvu aho hantu abaturage bagomba kuhimuka kuko habaye habi, ibyiza byahateye.”

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana inzu n’agaciro k’ibyangijwe n’imvura gusa ko hagikorwa ibarura, aboneraho gusaba abaturage gushaka ahantu baba bari mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Haracyarimo kubarurwa umubare w’inzu zangiritse kuko turabona ko ari ikiza.Icyo twakoze twaganiriye nabo, tubasaba kuhimuka kugira ngo bidakomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga hanyuma ibindi tuze kubireba nyuma.”

Yakomeje ati “Nabo ubwabo bagomba kureba aho bari ,iyo Ibiza bije biza gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ntibategereze ngo ubuyobozi bubabwire ngo muhave, nabo ubwabo bakibwiriza bakahava, nyuma bakatugana bafite ibindi bibazo ariko mbere ya byose bagatabara ubuzima, bagahunga ahantu habi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Yavuze ko nyuma yo kubarura, abatishoboye baza gufashwa gushakirwa icumbi ndetse no guhabwa ubutabazi bw’ibanze ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA).

Usibye kuba imvura yatwaye ubuzima ndetse ikanasenya inzu, imirima y’abaturage nayo yarengewe n’amazi, imyaka yabo nayo irangirika.

Abaturage barasaba ko bahabwa ubutabazi bw’ibanze cyane ko bamwe nta kintu baramuye.

Inzego zitandukanye zaje guhumuriza aba baturage bahuye n’ibiza
Umuturage yereka abayobozi ukuntu imvura nyinshi yamusenye
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW