Gasabo: Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye uburwayi imyaka 6

Ihorinyibuka Anastasie utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kabuhunde I mu Karere ka Gasabo, aratabariza umwana we witwa Hagenimana Jean Pierre w’imyaka irindwi umaranye uburwayi bw’umwijima imyaka 6.

Umubyeyi w’uyu mwana araba ubufasha ngo ajye kuvuzwa mu mahanga

Uyu mubyeyi yabwiye UMUSEKE ko mbere atangira kurwara ubu burwayi, yafashwe abyimba inda, maze kwa muganga abwirwa ko yaba ari inzoka arwaye gusa nyuma nibwo yaje kumenya ko afite ikibazo cy’umwijima.

Ati “Yatangiye afatwa abyimba inda nkajya mujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu, bakambwira ngo ni inzoka, hanyuma mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye aruka amaraso, akanayituma.

Nibwo kwa muganga batangiye kumukurikirana, mujyana ku Bitaro bya Kibagabaga, umwana arabyimba inda cyane, banyohereza guca mu cyuma ku Bitaro bya Kigali CHUK tugezeyo, dusanga umwijima waronenekaye cyane kubera ko babimenye igihe cyararengeranye, baravuga bati ubu tuzajya tumugabanyiriza amazi mu nda kuko tubona nta bushobozi ufite bwamujyana mu mahanga.”

Uyu mubyeyi yabwiwe ko umwana we kugira ngo avurwe, ari uko yajyanwa kuvurirwa mu mahanga umwijima ugahindurwa.

Ati “Barambwiye ngo uyu mwana birasaba ko ahindurirwa umwijima, kandi si mu Rwanda bikorerwa ni mu mahanga. Iyo nabonye yarembye cyane, ndamujyana bakamugabanyiriza amazi mu nda tukajya ku Bitaro bya Kibagabaga tukahamara nk’ibyumweru bibiri.”

Uyu mubyeyi ufite abana umunani avuga ko asanzwe avuza uyu mwana akoresheje ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).

Gusa kubera ubushobozi buke kandi asabwa gushaka imiti muri farumasi, ngo biramugora cyane.

Usibye kuba afite ikibazo cy’uburwayi bw’umwijima, Ihorinyibuka yavuze ko umwana we ataragana ishuri kubera amikoro macye.

- Advertisement -

Ati “Nashatse kumujyana muri iki gihembwe ngo abe yiga kimwe n’abandi, ndangije mbura ubushobozi ubu ari icaye kandi mu byifuzo byanjye, mba numva namujyana mu bandi na we akumva yisanzuye. Iyo kari mu bandi kaba kumva kishimye mu mbaraga zako nke, kagakina na bo kandi gakunda kwiga cyane, iyo kabonye abandi bajyayo karambwira ngo “Mama na njye uranjyana ku ishuri? Uba ubona abikunze, mbonye ubushobozi namujyana.”

Uyu mubyeyi yavuze ko we n’umuryango we babayeho mu mibereho mibi bityo kujyana umwana mu mahanga batabona ubushobozi.

Yavuze ko abonye abagiraneza bamufasha, umwana akaba yajyanwa mu mahanga agahindurirwa umwijima yakira.

Telefoni y’uy mubyeyi ni  0787060943, asaba abagira neza kumufasha kugira ngo abone ubuvuzi bw’umwana we.

Umwana afite imyaka 7 ariko umurebye arananutse cyane
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW