Abanyeshuri basaga 208 biga muri Mukarange TVET School bahangayikishijwe no kuba iri shuri ridafite amacumbi yo kubamo bakaba bafite imbogamizi zo kutizera umutekano wabo, bamwe mu bakobwa bahiga bavuga ko bahura n’ibishuko by’abagabo bashobora kubatera inda n’ikibazo cy’abaturage babishyuza amafaranga y’ubukode y’umurengera.
Mukarange TVET School ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi, ryubatswe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ry’abaturage binyuze muri gahunda ya NST1.
Iri shuri yatangiye kwigisha ku itariki ya 18 Ukwakira 2021 rikaba rifite abanyeshuri 208 barimo abakobwa
n’abahungu bitabiriye kwiga imyuga y’ubwubatsi no gukora amashanyarazi.
Abiga muri iri shuri baturuka mu Mirenge ya Mukarange,Kaniga, Shangasha, Bwisigye, Rwamiko na Manyagiro yo mu Karere ka Gicumbi, hari n’abahiga baturuka mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Karangazi na Musheri ,ndetse n’abaturuka mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya Ngoma na Cyungo.
Abiga muri iri shuri babwiye UMUSEKE ko babangamiwe no kwiga bacumbitse hanze, basaba ko bakubakirwa amacumbi kuko gucumbika mu mazu yegereye ikigo bihenze.
Uyu yagize ati “Abaturage amafaranga y’ubukode bayahindagura uko bashaka, biratuvuna cyane ntitubona uko dusubiramo amasomo, hari nk’ubwo ucumbika mu rugo rutagira amazi kuyabona bikaba ikibazo.”
Uyu we avuga ko nk’abakobwa bakiri bato kwicumbikira bibagora, avuga ko hari ubwo bahura n’ibishuko by’abagabo bashaka kubagusha mu mutego w’ubusambanyi.
Ati “Ugasanga umugabo agufatiranye no kutiga uba mu kigo akaba yagutera inda, bashake uko bubaka amacumbi y’ikigo.”
Usibye ikibazo cy’amacumbi y’abanyeshuri, ubuyobozi bw’ikigo busaba ko hakongerwa amacumbi y’abarimu kuko ahari adahagije.
- Advertisement -
Uhagarariye ubuyobozi bw’ishuri rya Mukarange TVET School, Habimana Worker James avuga ko bifuza ko Ikigo cyakwagurwa kikagera ku rwego rw’ibigo by’amashuri aho abana biga bacumbika.
Ati “Hari abanyeshuri biga bicumbikira baturuka hanze y’Akarere ka Gicumbi, turifuza kubona amacumbi bakiga baba mu kigo, uretse ko twifuza ko hakongerwa n’amacumbi y’abarimu kuko ahari adahagije.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga iri shuri kuwa 03 Gashyantare 2022 yavuze ko imbogamizi iri shuri rifite zigiye gukurikiranwa.
Yagize ati ”Twaje gusura ibikorwa byagiye bikorwa birimo kubaka amashuri abanza n’ayisumbuye, harimo na za TVET Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage, zifasha abaturage kugira ngo rwa rubyiruko rwacikishaga amashuri ntibabone aho bajya baze kwiga imyuga igamije kwihangira imirimo, ndetse no kujya ku isoko ry’umurimo, ibibazo bihari turabikurikirana.”
Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mashuri yaje gufasha abari baragiye mu mirimo mibi y’uburembetsi aho batundaga ibiyobyabwenge na magendu, kugira ngo babone aho bigira imyuga bibafashe kubona akazi.
Usibye ikibazo cy’amacumbi abangamiye abanyeshuri bahiga, ngo banafite imbogamizi zo kutagira umuriro w’amashanyarazi ahagije, nta Gikoni ndetse n’uburiro bafite kugira ngo bibafashe muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, n’ ikibazo cy’abarimu badahagije kuko nabo babohereza batemera kuhaza.
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi