Gishwati: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy’inyamaswa irya amatungo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bufatanyije n’ubw’Intara ndetse n’inzego z’umutekano bahagurukiye ikibazo cy’inyamaswa itaramenyekana ikomeje kurya amatungo y’abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura.

Iyi nyamaswa ikomeje kurya amatungo y’abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura

Abaturiye iyi Pariki bari bamaze iminsi bagaraza ko hari inyamaswa itaramenyekana irya inka z’imitavu boroye, bagasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, Inzego z’Umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere yabaye kuwa Gatatu tariki ya 2 Gashyantare 2022 bemeje ko iyi nyamaswa itegwa imitego maze igafatwa. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois,yabwiye RBA ko mu byo bemeje muri iyi nama harimo ko mubyumweru bibiri iyi nyamaswa yaba yavumbuwe, abaturage nabo basabwa kubaka ibiraro.

Ati “Iki kibazo kiraduhangayikishije cyane kuko hamaze iminsi hari inyamaswa irya inka z’abaturage.Icyo ni igihombo ku baturage bacu ku buryo inzego zose z’ubuyobozi n’abaturage biraduhangayikishije cyane.Niyo mpamvu dukomeje gushakisha igisubizo.Ejo habaye inama zitandukanye zigerageza gushaka umuti , dusanga buri rwego hari icyo rwakora kugira ngo tugihagurukire ku buryo twabihagrika.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois, yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri abaturage nabo bagomba kugira uruhare barinda amatungo yabo bubaka ibiraro bikomeye (ingombe) ku nyana z’imitavu kandi abashumba bakita ku matungo .

Guverineri Habitegeko yavuze ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere na rwo rwasabwe kongera kamera (Camera) zafasha kumenya inyamaswa iyo ari yo.

Ati “Hari icyo RDB yasabwe gukora .Twumvikanye ko bongera imitego kugira ngo tumenye iyi nyamaswa.Niba ari impyisi, ingunzu n’indi nyamaswa.Ikindi ni uko twumvikanye ko hashyirwaho imitego ifata inyamaswa ari nzima kugira ngo nidusanga ari impyisi ijyanwe muri Pariki zizitiye, ndetse twumvikana n’abaturage bazi gutega imitego itangiza , baza bagatega ndetse bakazahabwa agahimbazamusyi baramutse bafashe iyo nyamaswa .”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yavuze kandi ko basabye Akarere kwandikira Ikigo Gishinzwe kwishyura abaturage bangirijwe n’inyamaswa kuba cyafasha abaturage bangirijwe n’inyamaswa.

Kugeza ubu Pariki Mukura-Gishwati ibarizwamo inyamaswa zitandukanye gusa ikaba itariye izitiye.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’ntara y’Iburengerazuba buvuga ko ku bufatanye na RDB harebwa uburyo yazitirwa nka Pariki y’Akagera.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW