Gisimenti: Hari umuhanda uzajya ukumirwamo imodoka muri Weekend wakirirwemo abica akanyota

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umuhanda umwe uri ku Gisimenti mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, uzajya ukumirwamo ibinyabiziga, ubundi abafite resitora n’utubari muri aka gace bawakiriremo abakiliya.

Umuhanda uzajya uterwamo intebe ubundi abantu bawufatiremo amafunguro n’icyo kunywa

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, aho iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi igize impera z’iki cyumweru tariki 25 Gashyantare 2022.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko uyu muhanda wa KG 18 Ave uri ku Gisimenti ahasanzwe hakunze kuba utubari na Resitora nyinshi utazajya wemererwa kunyurwamo n’ibinyabiziga mu minsi igize impera z’icyumweru (Weekend) kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, rigira riti “Abantu bose bafite Resitora n’utubari, abakozi ndetse n’abakiliya barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Muri Kamena 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwakoze igikorwa nk’iki mu Biryogo aho bwari bwabaye bufunze imihanda itatu ari yo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St kugira ngo abacururiza muri aka gace bahakirire abakiliya.

Aka gace ka Biryogo gasanzwe kazwiho kuba resitora nyinshi kandi ziganwa na benshi, kari kashyiriweho uyu mwihariko ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gikomeje gukaza umurego mu gihe inzego z’ubuzima zatangazaga ko kuba abantu bateranira ahantu hisanzuye hagera umwuka uhagije biri mu byagabanya ibyago byo kwanduzanya iki cyorezo.

Ni igikorwa cyari cyashimwe na benshi basanzwe bajya gufatira amafunguro muri aka gace biganjemo abajya kuhanywera icyayi kizwi nka The Vert.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW