Ibibazo by’ubujura, urugomo n’ubucoracora- Ikiganiro na Meya Kambogo

Ikibazo cy’ubujura n’urugomo mu karere ka Rubavu ni kimwe mu bibazo byabaye agatereranzamba mu bihe bitandukanye, uko bwije nuko bucyeye humvikana inkuru z’abantu bacucuwe utwabo abandi bagaterwa n’amabandi , hakunzwe gufatwa kandi abambuka umupaka mu buryo butemewe bazwi nk’abacoracora harimo bamwe barashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka RUBAVU yabwiye UMUSEKE ko ibibazo by’ubujura, urugomo n’ubucoracora byahagurukiwe

Abazwi nk’abuzukuru ba Shitani (izina ubuyobozi buvuga ko ryaciwe) bavuzwe cyane hirya no hino mu bitangazamakuru, aho abatuye Umujyi wa Gisenyi batewe impungenge nabo kuko nta wagendanaga amafaranga ngo yizere ko ayageza mu rugo cyangwa telephone ngendanwa.

Ingero z’urugomo n’ubujura ni nyinshi mu Karere ka Rubavu cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi, urugero rwa hafi ni abagabo batatu bafatiwe mu cyuho na Polisi barimo batobora inzu y’umuturage bibamo ibikoresho byo mu nzu, aba bafashwe ku wa 31 Mutarama 2022, bafatiwe mu Murenge wa Rubavu Akagari ka Byahi.

Ikibazo cy’abiyitaga ‘Abuzukuru ba Shitani’ mu Mujyi wa Gisenyi nacyo kimaze igihe kitari gito, abaturage bagiye bagaragaza kuzengerezwa n’aba biganjemo insoresore zambura abaturage amatelefoni.

Ku wa 10 Ukuboza 2021, mu Murenge wa Cyanzarwe abaturage bari kw’irondo bafashe abantu bane bakekwaho kwiba intama, umwe muri bo witwaga Munyanziza Joseph w’imyaka 33 yarishwe, ariko hafatwa abandi batatu.

Nyuma yaho ku itariki ya 21 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu  yarashe umusore witwa Niyonsenga wiyitaga DPC w’abuzukuru ba shitani, uyu yarasiwe mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Buhaza mu Mudugudu wa Gabiro, araswa ahagana saa munani z’ijoro ubwo Abapolisi bari ku burinzi bahuraga n’abantu batatu bikoreye ibintu byaketswe ko ari ibijurano.

Si aha gusa kuko nko ku wa 25 Ukuboza 2021 nabwo hafashwe umusore witwa Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 arimo kwiba maze avuga ko yarimo ashaka Noheli, uyu nawe yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano.

Ingero z’urugomo n’ubujura mu Mujyi wa Rubavu zo ni nyinshi, nka tariki 9 Ukuboza 2021, ubwo abiyitaga abuzukuru ba shitani bateraga urugo rwa Nahimana James na Nyiraneza Mariette maze barabakomeretsa, bakoresheje inzembe ngo nyuma y’uko batanze amakuru kuri izi nsoresore z’amabandi.

Ibi byabereye nabyo mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Rukoko, Umudugudu wa Karukogo.

- Advertisement -

 Ikibazo cy’ubujura n’urugomo cyarahagurukiwe kandi biri gutanga umusaruro.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/wp-content/uploads/2022/02/Mayor-wAkarere-ka-Rubavu-asubiza-ku-kibazo-cyUbujura-mu-Karere-ka-Rubavu.mp3

 UMUSEKE wagiranye ikiganiro cyihariye n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, maze avuga ko impamvu iki cyibazo cyabaye nk’igifata indi ntera ari uko abantu bambukaga bajya gushakira amaronko muri RD Congo batakibasha kwambuka, gusa ngo ingamba zarafashwe kandi umusaruro uri kuboneka.

Ati “Ubujura burahari nk’ahandi hose mu Mijyi kandi turi kuburwanya, ugereranyije n’ikibazo cyari gihari mu mpera z’umwaka ushize usanga bigabanuka kuko twafashe umwanya turacyirwanya, twasubije abana benshi mu ishuri barenga ijana, abandi tubashakira ibyo gukora. Abagaragara ubu ni abashyashya bijandika muri ibyo bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Abo dufata usanga ari abantu bahahiraga muri Congo, abajyanagayo ibintu bakagaruka, bakora iby’ubwikorezi n’indi mirimo iciriritse, kubera kwambuka bitoroshye kubera Covid-19 usanga inzara imwica yarangiza akajya gukora ibyo bikorwa by’urugomo. Turi kwigisha gahunda ijyanye na jeto ariko usanga batabona amafaranga ya pasiporo n’urupapuro rw’inzira ngo bongere bajye muri ibyo bikorwa bibinjiriza udufaranga ducye ducye.”

Meya Kambogo Ildephonse akomeza avuga ko abafatiwe muri ibi bikorwa bakomeje kubajyana bakabigisha ari nako babashakira icyo gukora aho kuguma muri ibi bikorwa by’urugomo, ingamba bafashe kandi ngo zirimo gutanga umusaruro nk’uko abaturage bamwe na bamwe babyivugira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ashimangira ko ikibazo cy’abambuka umupaka bajya mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bikorwa byo kwinjiza ibintu bimwe na bimwe mu gihugu banyuze inzira zitemewe bazwi ‘nk’Abacoracora’ kimaze guhabwa inzira harimo kwegeranya ababikora bagashakirwa imirimo.

Yagize ati “Hari abo dufata tukabashakira icyo gukora, kuri uyu munsi Polisi yafashije abagore mu makoperative babaha amafaranga kugirango bacuruze mu buryo bwemewe, harimo no gushakwa abandi nabo ngo bafashwe banyura muri izo nzira zitemewe. Izo mfashanyo no kubigisha kwirinda kunyura inzira zitemewe bambuka umupaka birimo gutanga umusaruro mwiza.”

Ikibazo cy’ubujura mu Mujyi wa Gisenyi si icya none kuko mu myaka yatambutse hagiye humvikana inkuru z’abaturage barembejwe n’insoresore z’amabandi zibategera ahantu hatandukanye zikabambura.

Gusa mu mpera z’umwaka wa 2021 nibwo cyakajije umurego kugeza naho batatinye no gutera abaturage mu ngo zabo.

Kimwe n’indi Mijyi yunganira Kigali, muri Rubavu ibikorwa byo gukura abana mu mihanda birakomeje aho bamwe basubizwa mu mashuri, abakuze bijandikaga mu bikorwa bitemewe nabo bagashakirwa imirimo.

Umujyi wa Rubavu ukomeje gutera imbere mu bikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo ndetse no kongera ishoramari mu bucuruzi n’ubukerarugendo.

Uretse kuba Umujyi wa Rubavu uri no mu mijyi 6 yunganira uwa Kigali, aka Karere kiyemeje no kuba irembo ry’ishoramari n’ubukerarugendo bwo mu mazi no ku nkengero zaho bitewe n’imiterere yako ikora ku kiyaga cya Kivu ariho ubuyobozi buhera busaba abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora bakareka kwijandika mu bikorwa bibi.

 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON & NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW