Ibyihebe byishe abaturage 4 bibaciye imitwe mu Ntara ya Cabo Delgado

webmaster webmaster
Macomia ibyihebe byishe abaturage bane bibaciye umutwe

Abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State mu Mjayaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, ku wa Gatandatu bishe abaturage bane babaciye imitwe mu giturage cya Bangala uvuye mu Mujyi wa Macomia.

Macomia ibyihebe byishe abaturage bane bibaciye umutwe

Nk’uko ikinyamakuru Club of Mozambique cyabitangaje ibi byihebe byishe abarimo umushoferi wari utwaye ikamyo itwaye ibikoresho by’ubwubatsi bw’ikiraro cyirimo cyubakwa ku mugezi wa Massalo.

Bamwe mu babashije kubona ibi biba, bavuze aba bantu baje mu giturage bagakusanya abantu benshi hafi yaho bari baragiye gushakira ubuhungiro maze bamwe muri bo babaca imitwe. Ni mu gihe kandi banashimuse abagore n’abakobwa, ndetse basiga banatwitse inzu.

Ibintu byasaga naho bigaruka mu buryo mu Ntara ya Cabo Delgado, aho abaturage bari barahunze bakomeje gutaha basubira mu byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muidembe, Saide Ali Shabane yashimangiye ko abaturage be bakomeje gusubira mu byabo, gusa ngo hakenewe gukazwa umutekano mu biturage bimwe na bimwe nubwo ibikorwa by’ubuhinzi byatangiye gusubukurwa hamwe na hamwe.

Nko muri aka karere ka Muidembe, mu 2021 amashuri atatu yonyine niyo yakoraga gusa kugeza ubu agera kuri 17 yongeye gufungura imiryango.

Hari andi makuru avuga ko mu Cyumweru gishize abantu babiri bishwe ku kirwa cya Matemo abagore n’abakobwa barashimutwa, nyuma yo kugabwaho igitero n’abarwanyi ba Islamic State bagatwika inzu z’abaturage, amaduka ndetse bakanasahura byinshi.

Izi nyeshyamba zikaba zarasize zanditse amwe mu magambo akomeye arimo ayanditswe mu Kiswahili bagira bati “Ntimubaze abo turi bo, ni abasirikare b’Imana” ndetse na “Ntimwibwire ko izo ngurube zizabarinda.

Mu Cyumweru gishize, Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernadino Rafael, ubwo yasuraga Mocimboa da Praia yasabye ko abapolisi bashyirwa hirya no hino bagafasha  abaturage gusubira mu byabo kandi bakarushaho gutekana.

- Advertisement -

Mu ntara ya Cabo Delgado gahunda yo guhashya ibyihebe irarimbanyije kuko ingabo za Mozambique, U Rwanda n’izindi ngabo zamahanga nka SADC zahagurukiye kugarura umutekano muri aka gace kandi hari intambwe nziza yatewe kuko henshi inyeshyamba zahambirijwe.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zivuganye ibyihebe bitanu mu mirwano yabereye mu gace ka Zambezi mu karere ka Macomia. Ni nyuma y’uko izi ngabo zari ku burinzi zaguye mu gico cy’ibyihebe hakabaho kurasana, gusa umusirikare wa SADC yarasiwe muri iyi mirwano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: Club of Mozambique

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW