Kuri uru wa Gatatu Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rwa Karasira Aimable wamenyerewe mu buhanzi nka Professor Nigga, gusa yaje kwanga kuburanira kuri SKYPE urubanza rwe rurasubikwa.
Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nubwo we avuga ko yayirokotse.
Karasira Aimable yunganirwa na Me Gatera Gashabana umunyamategeko wamwunganiye kuva Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamufata rukamufunga muri 2021.
Kuri uyu wa 16 Gashyantare, 2022 byari bitegenijwe ko Karasira Aimable atangira kuburana mu mizi ibyaha byose Ubushinjacyaha abumukekaho.
Urubanza rwari kuba saa mbiri za mu gitondo.
Me Gatera Gashabana yari mu cyumba cy’Urukiko naho Karasira Aimable ari kuri Gereza ya Nyarugenge aho afungiye, byari biteganijwe ko urubanza ruba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Karasira yabajijwe niba yiteguye kuburana avuga ko atiteguye kuburanira kuri Skype kuko yandikiye Urukiko asaba kuburana imbona nkubone mu cyumba cy’Urukiko.
Yahise abwira Umucamanza ko ibaruwa isaba kuzazanwa mu rukiko yashyizwe muri System n’umunyamategeko we Me Gatera Gashabana.
Umucamanza yahise asubika iburanisha ategeka ko Karasira Aimable azazanwa mu Rukiko ku wa 25 Mata, 2022 saa mbiri za mu gitondo kuko ubusabe bwe bufite ishingiro.
- Advertisement -
Me Gatera Gashabana mu kiganiro kigufi yahaye Umuseke yavuze ko icyemezo Umucamanza yafashe ari cyiza kuko ibyo Karasira yasabye biri mu burenganzira yemererwa n’amategeko.
AMAFOTO: NKUNDINEZAJP@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKEKE.RW