Kigali: Abamotari banyuzwe, basaba leta kutisubira ku byemezo yafashe

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali , bavuze ko banyuzwe n’icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwaremezo cyo gukuraho koperative zigasigara ari eshanu(5)  zivuye kuri 41, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye ariko basaba leta gushyira mu bikorwa  ibyemezo byafashwe.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabye Leta kutisubira ku byemezo yafashe

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare 2022, Minisiteri y’Ibikoraremezo,Umujyi wa Kigali,Ikigo Ngenzuramikorere RURA ,Polisi y;Igihugu, bareberaga hamwe ibibazo byakuze kuranga abamotari ari nako babiha umurongo.

Bamwe mu bamotari , babwiye UMUSEKE ko  mu makoperative atandukanye yajyaga arangwa n’imikorere mibi bityo ko ibyemezo byafashwe bizayaha umurongo .

Dusengiyaremye Bonaventure yagize ati “Nubwo tutaramenya uko bihagaze neza, hari ubwo bajya batubwira ibintu nka biriya ugasanga ntibishyizwe mu bikorwa nk’uko babivuze, ariko bigenze kuriya twe byaba ari mu murongo mwiza cyane twakora neza. “

Yakomje ati “Ibyo nta muntu bitashimisha ku muntu watangaga bitanu (5000fw) bya buri kwezi n’aba bandi bacunga umutekano baza batwara amafaranga, ibyo byose ntaho tuzongera guhura nabyo.”

Sindambiwe Etienne nawe yagize ati “Habayeho ibibazo byinshi mu makoperative,.Twagize ibibazo muri COVID-19, ubwo andi makoperative yafashaga abantu kubera ibihe twari turimo, ariko abamotari ntacyo yigeze adufasha.Tukibaza, ese imisanzu ko tuyitanga ikora iki. Abayobozi bacu bakuru basanga ntacyo yaba imaze.Reba nk’ubu ijire (julet) yanshiriyeho . Muri make ibibazo twari dufite bimwe byasubijwe.”

RURA yashyizeho ishami ryihariye ryiga kuri mubazi…

Muri iyi nama,Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA),Eng Muvunyi Deo, yabwiye abamotari ko bashyiriwe ishami rishya ryihariye rizajya ribakurikiranana umunsi ku wundi  kandi bizejwe gutega amatwi.

Yagize ati “Kuba mwitunze, mugatunga imiryango yanyu ni ikintu gikomeye cyane .N’Abanyarwanda mutwara ku mirimo, ibyo byose ubiteranyije ,ni ubutunzi ku gihugu ari nayo mpamvu mufatwa nk’abantu bafitiye gihugu akamaro kandi tugomba kwitwara twiyizi , tuzi agaciro Igihugu kiduha natwe tukakihereza kandi ari nabyo mbasaba ngo mukomeze mu kihe .”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Nka RURA rero, imwe mu myanzuro twafashe,ni uko hashyizweho ishami rishya ryihariye, rigiye kujya  rikorana umunsi ku wundi n’abamotari.”

Umuyobozi wa RURA, yasabye abamotari kujya bakorana n’iri shami ryashyizweho kugira ngo barusheho gutera imbere by’umwihariko ikoranabuhanga. Yavuze ko iri shami rizajya risobanurira abamotari imikorere ya mubazi ndetse n’ibindi bijyanye na yo.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera, yabwiye abamotari ko gahunda zashyizweho zirimo n’imikoreshereze ya mubazi bagomba  kuzigira izabo.

Ati “Gukoresha mubazi mu Mujyi wa Kigali ni itegeko.Icyo tubasaba ni uko ibi byose bagomba kubigira ibyabo, bagakurikiza amabwiriza. “

CP kabera yavuze ko abamotari bagomba no gusobanurira no gushishikariza abagenzi gukoresha mubazi.

Kuwa 13 Mutarama 2022 nibwo Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo bagaragaza bimwe mu bibazo bitandukanye bahura na byo birimo amafaranga menshi bakwa ku ikoreshwa rya Mubazi, no kuba ubwishingizi bwa moto buzamuka umunsi ku wunsi.

Abamotari bavugaga ko ubwishingizi bwikubye gatatu aho bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45frw bugera 153.200frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka,ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200frw.

Usibye ibibazo by’ubwishingizi,banagaragaza kandi ko imikorere ya koperative zabo idahwitse bityo ko hari hakwiye amavugurura.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW