Minisitiri Bizimana yasabye ubufatanye mu kurandura inzitizi zikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda

Abasenateri bashimye ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yahawe inyito y’ikinyarwanda “MINUBUMWE” kuko bihura neza n’inshingano z’iyi minisiteri nshya yashyizweho  kandi abaturage bakazarushaho kuyiyumvamo, Hagaragajwe ko hakenewe ubufatanye mu kurandura inzitizi zikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda.

Abasenateri bagejejweho ikiganiro ku nshingano za MINUBUMWE, bashima ko yahawe inyito y’Ikinyarwanda

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki 24 Gashyantare 2022, ubwo Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana yageza ku Nteko Rusange ya Sena ikiganiro nyunguranabitekerezo ku nshingano z’iyi Minisiteri zijyanye n’amahame remezo n’uko zishyirwa mu bikorwa nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.

Ubwo hagerwagaho umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ibibazo ku ba Senateri, Hon Mupenzi George, yashimye ko ubwo hatekerezwaga impine z’iyi Minisiteri hatibanzwe ku ndimi z’amahanga nk’uko byakozwe ku zindi bo bagashaka inyito y’ikinyarwanda ahamya ko izatuma abanyarwanda bayisobanukirwa.

Hon Mupenzi Jeorge yagize ati “Hari byinshi byo gushima nashima uko Minisiteri mwayise ngirango by’amatsiko mbaze  kuko mu nshingano nyinshi ifite kuba mwarayise MINUBUMWE impamvu iri inyuma. Nshima ariko ko kuyita ikinyarwanda bizatuma abanyarwanda basobanukirwa inshingano kurushaho, ubundi tumenyereye impine z’Icyongereza n’Igifaransa.”

Agaruka ku byo Senateri Mupenzi yari avuze, Minisitiri wa MINUBUMWE Dr Jean Damascene Bizimana, yavuze ko bifuje inyito y’ikinyarwanda kugirango abanyarwanda barusheho kuyiyumvamo gusa ngo iyo banayihina mu Cyongereza byari bujye byisekereza abantu kuko byari bube “MINUCE” bigatuma bumva ari ‘UMUCE’ bigahora bibasetsa aho kumva inshingano zayo.

Ati “Twifuje inyito y’ikinyarwanda kugirango Abanyarwanda bose bayiyumvemo no kuyivuga biborohere.  Dufate uko yitwa mu Cyongereza muraza kumva ntacyo byari bube bivuze ahubwo byari kujya bisetsa abantu, Ministry of National Unity and Civic Engagement  ushatse impine iraba MINUCE, abanyarwanda bajya bumva UMUCE bikajya bihora bibasetsa kurusha kumva inshingano Minisiteri ifite, akamaro n’icyo ibamariye. Ariko twasanze izina MINUBUMWE yorohera n’abanyamahanga kuko wumva ko ije iri mu rurimi rwabo.”

Mu bindi byagarutsweho muri iyi nteko rusange ya Sena nuko byagarageye ko abarimu mu mashuri bagiye bagaragariza Abasenateri ko badasobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko Senateri Hon Dusingizemungu yabigarutseho.

Minisitiri wa MINUBUMWE yasobanuye ko bafite gahunda yo guhugura abarimo no kubasobanurira itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari abagaragaje ko batigisha neza birinda kugwa mu cyaha cyo kuyipfobya.

Yagize ati “Mbere y’uko Covid-19 iza inzego zitandukanye zari zaratangiye gahunda yo guhugura abarimu ku kwigisha amateka mu biruhuko, naho dutanze ibiganiro iki kibazo baracyigarura ari abarimu n’abanyeshuri, bagaragza ko batayazi neza n’abandi bakagira impungenge kuko banayanyuzemo ariyo mpamvu amahugurwa akenewe kugirango nabo ubwabo bakire ibikomere kuko bibazitira.”

- Advertisement -

“Hari abandi bavuze ko batazi neza itegeko rijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside batarizi neza bituma batinya kwigisha amateka hataho batavaho bakorsha imvugo zitarizo ziri mu bigize icyaha. Aha tuzakomeza guhugura abarimo no gutegura imfashanyigisho zisobanutse kandi zumvikana.”

Imbogamizi zo gutsinda zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda..

Dr Jean Damascene Bizimana yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gutsinda imbogamizi z’ubumwe bw’Abanyarwanda

 Dr Jean Damascene Bizimana mu kiganiro kirekire yatanze cyagarutse ku nshingano za MINUBUMWE azihuza n’amahame remezo nibyo bateganya gukora, yavuze ko hakiri imbogamizi zo gutsinda zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ariho yasabye ko habaho ubufatanye no gushyirahamwe mu nzego zose.

Yagize ati “Hakenewe gushyira imbaraga hamwe no kuzihuza kugirango dutsinde imbogamizi zibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda. Harimo zishingiye ku mateka y’igihugu arebana n’ibihe bibi u Rwanda rwahuye nabyo by’itotezwa, politike y’urwango n’ivangura byasojwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda bwahozeho kandi ntawabijyaho impaka kuko bwasenywe n’ubukoloni n’amashyaka ya politike ashingiye ku ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nka PARMEHUTU, APROSMA,  MRND, n’andi yose yigishaga ko igihugu ari icya gahutu. Agahamya ko ari amateka kandi bigomba kuganirwaho mu buryo bwimbitse nta guca ku ruhande.

Ibi bijyana n’imbwirwaruhame za Repubulika ya mbere n’iya kabiri, aha yatanze urugero rwa Gregoire Kayibanda wavugaga Jenoside itaranaba kimwe n’indirimbo z’abanyuramatwi zari zuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango, ivanguramoko n’uterere ibintu byankomereje no muri Repubulika ya kabiri.

Gusa yavuze ko amateka abanyagihugu basangiye ariyo acyubaka nk’uko yakoreshejwe ngo asenye igihugu, ariho yavuze ko bashyize imbaraga mu kuyashyira hamwe.

Yifashishije urugero rwa tariki 26 Ukwakira 1973, aho Repubulika ya  kabiri ikijyaho itegeko rya mbere Inteko Ishinga Amategeko yatoye ryashyiragaho gukumira impunzi z’Abatutsi ku gihugu rikanagena ko imitungo yabo batagomba kuyisubiza nk’uko ryari ryarashyizweho na Kayibanda, bityo ngo hakwiye gusesengura impamvu nyayo yateye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Kugirango Ubumwe bwa nyabwo bugerweho hakewe gusesengura impamvu nya mpamvu yateye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kugera ku bumwe bwuzuye bisaba kumenya aya mateka mabi no kwiyemeza kuyarandurana n’imizi yayo kuko yaranzwe no guheza ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda. Ubumwe buzaturuka ku cyomoro cyayo mateka, twabyemera tutabyemera yaduteye ayo mateka.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko hakenewe ko rurindwa ibisenya indangagaciro z’umuco nyarwanda, gusa haracyari na bamwe bumva ko bitabareba nk’abantu bakuze batemera amateka uko yagenze, bakayagoreka, bakirengagiza ukuri ndetse bagatesha agaciro ubukana bwa Jenoside kandi bakanigisha ibinyoma abana n’urubyiruko.

Ni mu gihe hari abandi banyarwanda badatinyuka gutanga ubuhamya, kuvuga ukuri ku miterereyaranze imitegekere mibi yari arangajwe imbere n’amashyaka yiyise aya Hutu Power. Bityo ngo nta cyagerwaho ku bumwe bw’abanyarwanda mu gihe cyose hakiri abarangwa n’ikinyoma ku mateka nyakuru yaranze abanyarwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW