Muhanga: Mayor Kayitare yagaragaje imishinga minini bifuza gushyira mu bikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko bashishikajwe no kubaka  ibikorwa remezo bizatuma iterambere ryihuta.

Umuhanda wa Kaburimbo Cyakabiri, Kiyumba uzabahuza n’Intara y’Amajyaruguru n’ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza nibyo biteganywa gukorwa.

Bimwe mu bikorwa remezo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yagarutseho, birimo umuhanda wa kaburimbo uzaca hafi y’ishuri rya Sainte Marie Reine mu Kibirigi, ukanyura i Gahogo muri Nyarucyamu I ukagera kuri Sitasiyo ya GEMECA.

Kayitare yavuze ko uyu muhanda uzatwara miliyari 5Frw arenga.

Yagize ati: ”Twatangiye guha abaturage ingurane y’imitungo yabo, imirimo iratangira muri uyu mwaka w’ingengo y’Imali ya 2022  kuko amafaranga arahari.”

Yavuze kandi ko hari umuhanda wa kaburimbo uri ku rwego rw’igihugu uzaca mu Cyakabiri werekeza i Kiyumba ugahuza Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Amajyaruguru, uzubakwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Ikigo RTDA, ndetse ngo hazubakwa ikiraro cya Takwe kiri munsi y’Umurenge wa Cyeza cyangijwe n’ibiza umwaka ushize wa 2021.

Mu cyanya cy’inganda, Akarere katangiye kwishyura abaturage amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo itimukanwa.

Mu yindi mishinga minini berekejeho umutima ni ugutunganya icyanya cy’inganda no kureshya abashoramari kubaka uruganda rutunganya  sima, uruganda ruzakora amakaro, uruganda rutunganya amasafuriya n’urukora imyenda.

Kayitare akavuga ko  mbere y’uko izi nganda zitangira babanje gushaka aho amafaranga y’ingurane azishyurwa abaturage bahafite imitungo azava.

Ati: ”Dufite hegitari 67 zigomba kubakwamo inganda n’agakiriro kuri ubu katangiye gukoreramo  kakaba kihariye  hegitari 4 muri izi.”

Uyu Muyobozi yavuze ko ibikorwa remezo bigomba kubakwa muri iki cyanya cy’inganda bikiri hasi ugereranyije n’ibiteganywa kubakwamo.

- Advertisement -

Cyakora avuga ko hari ubushake bw’inzego z’igihugu zitandukanye zifuza ko abashoramari batangira imirimo mu gihe kitari kirekire.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasuye Akarere ka Muhanga, asaba Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’ubw’Akarere ko imirimo yo kubaka Hoteli na Stade  mpuzamahanga mu Murenge wa Shyogwe byihutishwa bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

Mu nganda 4 zigiye kubakwa, urutunganya amasafuriya rwatangiye gukora.
Mu cyanya cy’inganda, Akarere katangiye kwishyura abaturage amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo itimukanwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.