Mukakibibi Concessa atuye mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga, avuga ko kuva yashaka atigeze agira amahirwe yo kubyara.
Uyu mukecuru yabwiye UMUSEKE ko umugabo bari bamaranye imyaka irenga 30 aherutse kwitaba Imana amusiga mu nzu yatangiye gusenyuka.
Yagize ati ”Iyo imvura iguye njya gusembera mu baturanyi cyangwa nkarara mu gikoni nacyo gishaje.”
Uyu mubyeyi yavuze ko Ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumusura mu mpera z’umwaka ushize, bumwizeza ko bugiye kumushakira icumbi kugeza uyu munsi bukaba butaragarutse kuhamukura.
Yanavuze ko aramutse abonye icumbi mu gace atuyemo byamushimisha kuko ahafite isambu ntoya avanamo ibiryo bimutunze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Rwakana Karamuka John avuga ko basuye uyu mukecuru basanga ari mu nzu ishaje cyane, bakora raporo bayohereza Ubuyobozi bw’Akarere.
Yagize ati ”Iyo hari ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hashakishwa uburyo akodesherezwa mu gihe gitoya akazubakirwa nyuma.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko hari ingengo y’Imali bohereza ku Murenge, irebana no gukemura abafite ibyo bibazo.
Gusa akavuga ko bafite umubare w’abaturage benshi bahuje ibi bibazo, babarizwa cyane mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe’.
- Advertisement -
Ati ”Ntabwo nibuka neza ikibazo cy’uyu mubyeyi ariko kuba mukitumenyesheje tugiye gusaba Umurenge ko umukodeshereza.”
Mugabo yavuze ko kimwe na bagenzi be, uyu mukecuru azashyirwa ku rutonde rw’abazubakirwa mu rwego rwo gukemura ikibazo afite mu buryo burambye.
Buri mwaka Akarere ka Muhanga kubakira abatishoboye kakoreye urutonde bagera ku bantu 100.
Cyakora akavuga ko bagenda biyongera bitewe n’ibiza bikunze kwibasira abatuye mu manegeka mu bice by’amajyaruguru y’Akarere mu Mirenge ya Nyabinoni na Rongi.