Muhanga/Rongi: Ikiraro cya Nyabarongo cyacitse gikomeretsa abantu 2

Ikiraro gishyashya cya Nyabarongo cyubakwaga cyacitse gikomeretsa abantu 2 bari mu mirimo yo kucyubaka.

Ikiraro cya Nyabarongo cyubakwaga cyacitse gikomeretsa abantu babiri

Iyi mpanuka y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, n’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke cyacitse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yabwiye UMUSEKE ko intandaro yo gusenyuka kw’iki kiraro yaturutse ku muvumba w’amazi y’umugezi wabaye mwinshi.

Nsengimana yavuze ko ari ku nshuro ya 2 iki kiraro cyari gitangiye gusanwa kuva abagizi ba nabi bagisenya mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.

Yagize ati ”Hari umugabo n’umukobwa cyahise kigusha mu mazi umwe yajyanywe mu bitaro by’iRuli undi ajyanwa iKabgayi.”

Gitifu Nsengimana, yavuze ko aba bombi baguye mu mazi, bakuwemo batararohama.

Amato y’abasirikare kugeza ubu niyo arimo kwambutsa abaturage bo mu Mirenge yombi.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gusura Akarere ka Muhanga, yasabye ko hashakishwa abaturage bafite ibyangombwa byo gutwara abantu mu bwato, bagahabwa uburenganzira bwo kwambutsa abaturage.

Abakomeretse ni Byukusenge Marie Jeanne wo mu Murenge wa Rongi na Ignace ukomoka mu Murenge wa Ruli.

- Advertisement -

Gusa abaturage bari bahari iyo mpanuka y’ikiraro iba, bahamya ko abakomeretse ari abantu 3, kuko umwe muri abo yajyanywe mu kigo Nderabuzima cya Gasagara.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga