Musanze: Imirambo y’abagore babiri barohamye muri Ruhondo yabonetse ku nkombe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Gashyantare, imirambo y’abagore babiri bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze bararohamye, nyuma bakaburirwa irengero yabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Ruhondo.

Imirambo y’abagore babiri barohamye mu kiyaga cya Ruhondo yabonetse

Aba bagore barohamye mu kiyaga cya Ruhondo mu mpanuka y’ubwato yabaye ku wa 19 Gashyantare 2022, ubwo ubwato bwarimo abantu batandatu bwakoraga impanuka barimo bava kurema isoko rya Nyanga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera.

Kuva icyo gihe Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ryatangiye gushakisha aba  bagore nyuma yo kurohora bane bari kumwe na bo.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yahamirije UMUSEKE ko imirambo y’aba babyeyi yabonetse.

Ati “Nibyo imirambo yabo yabonetse, kubera imiterere y’amazi iyo batabonetse ku munsi wa mbere hakoreshejwe abapolisi bibira mu mazi, umuhengeri ushobora kubajyana ahandi ariko hagati y’iminsi ibiri n’ine bashobora kuzamuka ari ko byagenze kuko aho baguye siho babonetse nubwo ari hafi aho.”

Imirambo ya Dusengimana Beatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35 ikaba yabonetse ku nkombe z’ikiyaga cya Ruhondo mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Gashaki.

Imirambo yabo ikaba yari imaze  gutangira kwangirika, gusa inzego zirimo Polisi, RIB n’inzego z’ibanze zemeje  ko imirambo ya banyakwigendera ijyanwa ku bitaro bya Ruhengeri igakorerwa ibizamini mbere yo gushyingurwa.

SP Alexis Ndayisenga, yongeye kwibutsa abaturage cyane cyane abakoresha amazi y’ibiyaga kwitonda bagashishoza mbere yo kujya mu mazi, ibi bikajyana no kujya bihutira gutabaza Polisi yo mu mazi.

Yagize ati “Niyo mpambu tubwira abantu bakora ingendo zo mu mazi kubanza kugenzura ko bujuje ibisabwa nk’imyenda yabugenewe kuko ifasha uzi koga cyangwa utabizi ndetse bakareba ko amato ari ayabugenewe kandi bakirinda kujya mu bwato ari benshi. Bakwiye no kubanza kureba icyerekezo n’imiterere y’amazi kuko byaba intandaro y’impanuka.”

- Advertisement -

Yakomeje abasaba gutunga nimero ya Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ku buryo bajya batabaza mu gihe habaye igihe kidasanze, umurongo utishyurwa wo guhamagara Polisi yo mu mazi ni 110 ariko ntibibuza ki banahamagara usanzwe w’ 112.

Ubu bwato bukaba bwararohamye bitewe n’umuyaga wabaye mwinshi mu mazi kandi butujuje ibisabwa kuko ari ubw’ibiti, ibi byiyongeyeho ko aba baturage batari bambaye imyambaro yabugenewe ituma batarohama (life jacket) kandi ari benshi kuko ubu bwato bwari busanzwe bukoresha mu kuroba muri iki kiyaga bwagenewe umuntu umwe.

Ni mu gihe kandi abari baburimo barokotse bavuze ko bwari butwawe n’umwana utarageza imyaka y’ubukure. Ubusanze mu kiyaga cya Ruhondo hakoramo amato atwara abaturage afite moteri, abakoresha ubutemewe n’abarenga ku mabwiriza bakaba bafatwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ikorera muri iki kiyaga kandi bakabihanirwa.

Abarokowe ari bazima ni Niyonshuti Elisa w’imyaka 11 bivugwa ko ariwe wari utwaye ubwato, Niyogisubizo Elia w’imyaka 12 na Hakorimana Tharcisse w’imyaka 45 ndetse n’undi mwana w’imyaka ine, aba bose bakaba aria bantu ba hafi mu muryango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW