Abatoza bashya basinye amasezerano y’amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports

Rayon Sports yamaze kwerekana abatoza bashya bakomoka muri Portugal bagiye gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona 2021-22, bakaba basinye amezi atandatu.

Umutoza mushya wa Rayon Sports yasabwe gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda no kuzamura urwego rw’abakinnyi

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports yerekanye umutoza mukuru Jorge Manuel da Silva Paixão ndetse n’umwungiriza we Pedro Muguel ufite n’ubunararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi.

Jorge Paixão akaba yavuze ko intego imuzanye muri Rayon Sports ari ukwegukana igikombe, asaba abafana kumushyigikira.

Ati “U Rwanda ni igihu cyiza, nkihagera natunguwe, nzasaba abantu b’iwacu (Portugal) gusura u Rwanda. Turi hano gutwara igikombe, tuje kwegukana igikombe. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tugere ku ntego zacu, dukeneye imbaraga z’abafana, tuzakora ibishoboka kugira ngo mwishime ariko muzadufashe, imbaraga zanyu zirakenewe.”

Rayon Sports yerekanye umutoza mukuru Jorge Manuel da Silva Paixão ndetse n’umwungiriza we Pedro Muguel

Uyu mutoza wasinye amasezerano y’amezi 6, Perezida w’iyi kipe Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bamusabye kwegukana ibikombe bikinirwa mu gihugu (Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro) ndetse no kuzamura urwego rw’abakinnyi ikipe igasubira guhangana ku ruhando Nyafurika.

Ati: “Twamusabye gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda no gusubiza Rayon Sports icyubahiro ku ruhando Nyafuraka.”

Nyuma yo gusinyisha abatoza ikipe ya Rayon Sports yahise ikora imyitozo ku cyibuga cyayo cyo mu Nzove.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW