Umuturage wo mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, ari kubaka stade y’ikitegererezo izuzura itwaye Miliyoni zisaga 300 Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, butangaza ko uyu muturage witwa Justin Musabyimana wo mu Murenge wa Mahembe arikubaka iyi stade y’ icyitegererezo mu Kagari ka Nyagatare.
Iyi stade izuzura itwaye Miliyoni zirenga 300 Fr, imaze gutangwaho miliyoni 196 Frw zose zatanzwe n’uyu muturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ko uyu mufatanyabikorwa asanzwe akunda siporo cyane by’umwihariko umupira w’amaguru.
Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’Akarere bushimira uyu muturage usanzwe “umuterankunga ukomeye w’ikipe y’Umurenge wa Mahembe ikunda kwigaragaza mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.”
Justin Musabyimana avuga ko yatekereje kubaka ikibuga kubera urukundo akunda siporo kandi akaba abona muri aka Karere nta stade ihari.
Yatangaje ko nyuma yo gukoresha izi Miliyoni 196 Frw, bagiye gushakisha inkunga kugira ngo iyi stade izuzure mu cyiciro kizakurikira.
Avuga ko iyi stade izafasha kuzamura impano z’abana basanzwe bari muri aka Karere bazi guconga ruhago kandi ko basanzwe bahari ari benshi.
Atangaza kandi ko bafite gahunda yo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru ku buryo iki kibuga kizagira uruhare rukomeye muri uyu mushinga.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW