Ngendahimana Wellars wari usanzwe ari Umuvuzi gakondo, atuye mu Mudugudu wa Mwima mu Kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ari naho akorera, yatawe muri yombi akekwaho gukubita agakomeretsa umukiriya we.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Ngendahimana Wellars uzwi ku izina rya “Muzehe” usanzwe ari Umuvuzi gakondo bivugwa ko yanabiherewe uburenganzira n’inzego zibishinzwe nibwo yatawe muri yombi, akekwaho gukubita agakomeretsa umukiriya we ubwo bari mu ivuriro rye ari naho atuye.
Bivugwa ko uwo mukiriya (hatamenyekanye amazina ye) yari yazanye n’umugore we bafite ikibazo cya moto yabo yibwe bashaka ko igaruka nyuma aho igarukiye ngo amafaranga bari bumvikanye ntiyayamuhaye niko kurwanira mu ivuriro umukiriya arakomereka ajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Kayigamba Pascal umukuru w’umudugudu wa Mwima yabwiye UMUSEKE ko kiriya kibazo cyabaye Umuvuzi gakondo amenye ko yarezwe kuri RIB asaba imbabazi uwo yakomerekeje bariyunga n’impapuro z’ubwiyunge zijyanwa ku Kagari nyuma ariko aza gutabwa muri yombi.
Ati “Ikosa uwo muvuzi yakoze ni uko ashobora kuba ataragiye kuri RIB ngo ahagarikishe ikirego.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye RIB ikaba yaratangiye iperereza kuri iki kibazo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa hariya avuga ko uwo muvuzi gakondo atari ubwa mbere atawe muri yombi hari n’ubwo ngo iwe (hari ivuriro) higeze gukekwa ko hari umuntu wahaguye (yapfuye) hakozwe iperereza basanga nta shingiro bifite.
THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza