Nyarugenge: Uwanyirigira wari umaze igihe anyagirirwa hanze yakodesherejwe inzu

Hashize iminsi mu itangazamakuru humvikana inkuru ya Uwanyirigira Agnes wo mu Murenge wa Gitega, Akagari k’Akabahizi wasohowe mu nzu n’umuhesha w’inkiko ariko akaza kumara iminsi anyagirirwa hanze, ubuyobozi bukavuga ko yashakiwe inzu ariko we akinangira kuyijyamo.

Uwanyirigira Agnes wari umaze iminsi anyagirirwa hanze Umurenge wamukodeshereje inzu ukwezi kumwe

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, nibwo uyu mubyeyi n’abana be bashyizwe mu nzu bakodesherejwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gitega mu gihe cy’Ukwezi kumwe mu Mudugudu w’Indamutsa, Akagari ka Muhima mu Murenge wa Muhima.

Nubwo yashyizwe muri iyi nzu, Uwanyirigira avuga ko ibikoresho bye aho byanyagirirwaga hanze hasigaye ngerere ndetse n’ibisigaye nabyo bikaba byarangiritse kubera kunyagirwa no kubyimura bidafatwa neza.

Uwanyirigira arasobanura uko yakuwe aho yari amaze iminsi anyagirirwa, ati “Abapolisi bari kumwe n’abanyerondo baraje nka saa kumi z’urucyerera maze bati kuki uri aha, mbatekerereza uko bimeze nibwo bafashe ibintu barabitwara babizana hano ureba banyimuriye.”

Akomeza avuga ko nubwo yabashije gukurwa aho yanyagirirwaga aho yimuriwe ntacyo yimukanye kuko ibintu bye imvura yabyangije ndetse bimwe bikaba byaragiye bitwarwa urusorongo aho byari biri kuko nta mutekano byari bifite. Gusa ngo na duke yatahanye muri iyi nzu natwo twarangiritse bitewe no kudafatwa neza byimurwa kuko bwari butaracya.

Yagize ati “Kuko babizanye batabitwara neza ndetse naho byanyagirirwaga byarangiritse. Nasanze imyenda imwe barayibye, indi nayo yaraboze kubera imvura. Impapuro naburaniragaho nazo nazibuze, urebye ibintu byinshi nabishatse ndabibura.”

Uwanyirigira akomeza avuga ko mu nzu yimuriwemo yishyuwe ukwezi kumwe atazi neza uko bizagenda uko kwezi nigushira, gusa ngo n’imibereho nayo ntayo kuko ibyo kurya ari ikibazo, nk’umuntu usanzwe ubarirwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe agasaba gufashwa.

Ati “Nta gikoresho na kimwe kizima nsigaranye, nta ntebe, nta mwambaro ndetse n’ishuka yo kwiyorosa. Icyo bankijije n’imvura ariko imibereho yo ntayo, abana ntacyo kubaha. Imyenda baratwaye, ibikapu bimwe nabyo narabibuze. Mumvuganire dore ibintu byose kubera kubijugunyanga babyimura byose byarangiritse ndetse urabibona ko bimwe byabojejwe n’imvura. Bamfashe ngire icyizere ko iyi nzu byibura izishyurwa ukundi kwezi, abana barye ndetse nongere no gutunga ibikoresho nk’abandi.”

Kuri ubu Uwanyirigira Agnes akaba yarakodesherejwe inzu ukwezi kumwe n’Umurenge wa Gitega, akaba yarakodesherejwe mu nzu ya Ntaganira Jean utuye mu murenge wa Muhima, Akagari ka Tetero mu mudugudu w’Indamutsa.

- Advertisement -

Iyi nzu ikaba yarishyuwe ukwezi kumwe ibihumbi 60 Frw, nk’uko nyir’inzu yabibwiye UMUSEKE, Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yamubwiye ko azajya ajya kumubaza ikode.

Bimwe mu bikoresho byakuwe ku muhanda aho byari bimaze iminsi binyagirirwa n’ubwo avuga ko bimwe yabibuze

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, aganira n’UMUSEKE yavuze ko uyu mubyeyi bamushakiye inzu mu rwego rw’umutekano we n’abaturanyi be.

Ati “Ntabwo aruko twamushakiye inzu ahubwo byakozwe mu rwego rw’umutekano we n’abaturanyi kuko uburyo yitwaye mu kubahiriza ibyo urukiko rwategetse ntabwo byari byiza, cyane ko byari bibangamiye umudendezo w’abaturage nawe ku giti cye kuko byamushyiraga mu kaga. Twabikoze atari ukumushakira inzu by’impano ari mu rwego rwo kumuha umutekano no kumufasha gutuza.”

“Si uko adafite ubushobozi ahubwo nuko yaba yaragize ihungabana mu mutima we bitewe n’uburyo yari yiteze ko ikibazo cye cyazarangizwa noneho ibyemezo by’urukiko bikaza bitandukanye nuko yabyifuzaga. Byasabye ko nk’ubuyobozi tumushakira aho yaba ari. Afite ubushobozi mu mafaranga yahawe mu irangiza ry’urubanza, ariko hagati aho hazabaho kumufasha kumugira inama n’ubufasha ku buryo yakurikirana ikibazo cye mu buryo bw’amategeko.”

Kuba uyu mubyeyi avuga ko hari ibikoresho bye byangiritse ibindi akabibura, Ngabonziza Emmy, akomeza avuga ko ubushobozi abufite mu mafaranga yahawe mu irangizwa ry’urubanza. Ikihutirwaga ngo kwari ukumukura hanze bityo ngo bazakomeza kumuba hafi bumva ikibazo afite maze ahabwe ubufasha mu mategeko kuko ikibazo cye kiri mu nkiko. Ariko ngo nawe akwiye kwishakamo ibitunga umuryango we.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW