Perezida Kagame yageze i Nouakchott muri Mauritania – Menya impamvu z’urugendo rwe

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatagaje ko Perezida Paul Kagame yageze muri Mauritania, akaba ari bugirane ibiganiro na Perezida waho Mohamed Ould Ghazouani.

Perezida Mohamed Ould Ghazouani biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame ukubutse muri Senegal mu birori byo gutaha Stade nshya, ari muri Mauritania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ageze ku kibuga cy’indege Nouakchott Oumtounsy International Airport, yakiriwe na Perezida wa Repubulika ya kisilamu, Mohamed Ould Ghazouani.

Abakuru b’Ibihugu byombi baragirana ibiganiro byihariye bikurikirwa no gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’abahagarariye buri gihugu bari kumwe na bo.

Mu masezerano byitezwe ko asinywa harimo ajyanye n’ubufatanye muri rusange, kuzamura amahirwe buri gihugu cyakungukira ku kindi mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Aho hakaba harimo ubufatanye mu by’umutekano, ikoranabuhanga (ICT and digitalization), ubucukuzi bw’amabuye, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari n’ibindi.

Nyuma nibwo Abakuru b’Ibihugu baza gusangirira hamwe.

Perezida Mohamed Ould Ghazouani asuhuza Abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta bari kumwe n’Umukuru w’Igihugu
Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -