Perezida Kagame yazirikanye ibikorwa by’ubutwari Joe Ritchie yakoreye u Rwanda

webmaster webmaster

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Joseph (Joe) Ritchie watabarutse ku myaka 75 y’amavuko akaba ari umwe mu nshuti z’u Rwanda zanarufashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwe.

Joe Ritchie yari umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda

Kuri Twitter ye, Perezida Kagame yanditse ati “Nihanganishije cyane umuryango n’inshuti za Joe Ritchie. Joe yari inshuti, yagize uruhare runini mu guhindura ubukungu bw’igihugu cyacu. Umutima wo kurwanishyaka no kugera ku ntego byamuranze tuzabikumbura cyane.”

Nyakwigendera Joe Ritchie amakuru avuga ko yatabarutse ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare, 2022 azize ingaruka yatewe na COVID-19. Yapfuye afite imyaka 75.

Yatanze umusanzu wo kubaka ubukungu bw’u Rwanda no gukora ubukangurambaga bwo guhuza igihugu n’abashoramari bakomeye ku Isi nyuma y’imyaka 10 yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yahuye na Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2003.

Ni we wabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nyuma yo kugira uruhare mu kurutangiza mu mwaka wa 2008, yaruyoboye kugeza muri 2009, rukaba rwarakomeje gushyira mu bikorwa umurage wo guhuza u Rwanda n’abashoramari bo ku isi nk’umurage ukomeye kandi yatangiye akorera ubushake.

Joe Ritchie yavutse mu mwaka wa 1947 ni Umunyamerika wamenyekanye cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ubushakashatsi,  yashinze Ikigo Chicago Research and Trading (CRT) akaba yari n’Umuyobozi w’ikigo Fox River Partners.

Yabaye mu Nama Nkuru y’Abajyanama ba Perezida Paul Kagame kuva muri 2007, ni umwe mu bambitswe umudali wagenewe Abarinzi b’Igihango mu 2017.

Urupfu rwe rukurikiye urw’indi nshuti y’u Rwanda, Dr. Paul Edward Farmer washinze Partners In Health na we watabarutse ku wa Mbere taliki ya 21 Gashyantare, 2022.

Yari yambitswe umudari w’igihango na Perezida Kagame
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW