Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama yiga ku masezerano y’amahoro n’umutekano mu karere, yari amaze amezi 7 avuye i Kinshasa.
Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yuriye rutemikirere yerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ryashyizwe kuri Twitter, y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ritangaza ko Ndayishimiye Evariste yitabiriye inama ya 10 agamije kwiga ku ishyira mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’umutekano.
Iyi nama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022 i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’amasaha macye ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaje ko Perezida Ndayishimiye yagiye muri DRC, byahise binatangaza ko yamaze kugerayo, akaba yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Michel Sama Lukonde ku Kibuga cy’Indege mpuzamaganga cya N’Djili.
Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yari yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo.
Perezida Ndayishimiye yerecyeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’iminsi micye avuye ku Mugabane w’u Burayi.
Mu cyumwerugishize, Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu Bubiligi aho yari yitabiriye inama yari yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye wari wageze mu Gihugu cye ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 21 Gashyantare, yagaragaye yagiye gusarura ibirayi mu murima ari kumwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye.
- Advertisement -
https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-ndayishimiye-yatangiye-uruzinduko-agirira-i-kinshasa-ruravugwaho-iki.html?fbclid=IwAR2HI_SCsa5OOL6DTF4dY9YtVy_oVwbfYSAu7YSFOjCuZayH1aYAdjOV7g4
UMUSEKE.RW