RCS: Ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa mu magereza byafunguwe

Kuva ku wa 25 Gashyantare  2022 abafite ababo bafungiwe mu ma gereza yo mu Rwanda bemerewe kubasura, aho gusura bizakorwa n’abakingiwe byuzuye kandi babisabye mbere y’iminsi ibiri kandi imfungwa n’umugororwa agasurwa n’umuntu umwe ku munsi.

Gusura imfungwa n’abagororwa mu magereza byasubukuwe

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko kuva tariki 25 Gashyantare 2022, ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bizasubukurwa hasura umuntu umwe ku munsi kandi wipimishije yaranakingiwe Covid-19.

Ibi bitangajwe nyuma y’igihe kitari gito ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa bisubitswe muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugaragara mu Rwanda, guhagarika gusura byakozwe mu rwego rwo gukumira ko icyorezo cyagera mu magereza.

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Gakwaya Uwera, yavuze ko hemerewe gusura umuntu umwe ku munsi kandi nawe akaba yipimishije Covid-19 bitarenze amasaha 72 kandi akaba yarikingije byuzuye ndetse yanasabye gusura mbere y’iminsi ibiri.

Ati “Nk’uko mwabibonye mu mabwiriza, gusura bizasubukurwa mu Cyumweru gitaha ku wa 25 Gashyantare. Mbere na mbere abasura turabasaba kubahiriza amabwiriza yashyizweho, muri rusange abantu basura uko bashaka ariko aho bitandukaniye n’isura rya mbere usurwa azajya asurwa n’umuntu umwe ku munsi kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

“Usura asabwe kwandika mbere iminsi ibiri abisaba, hari email twashyizeho zo kwandikaho. Abatazi kwandika n’abadafite umwanya bazajya bahamagara ku mirongo y’ubuntu yashyizweho bagasaba mbere kugirango natwe tubashe kwitegura neza turinda icyorezo cya Covid-19.”

SSP Pelly Gakwaya Uwera, avuga ko mu magereza yo mu Rwanda bageze hafi ijana ku ijana bakingira Covid-19, ibi bituma nta murwayi wa Covid-19 n’umwe bafite y’aba mu bakozi n’imfungwa n’abagororwa.  Ibi bituma ariyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gusubukura ibikorwa by’isura ariko hirindwa icyorezo.

Agashimangira ko utarakingiwe atemerewe gusura uwe ufunzwe, agira ati “Utarakingiwe muri gereza ntabwo yemerewe gusurwa, n’umuntu wo hanze utarikingije byibura inkingo ebyiri arengeje imyaka 18 ntazemererwa gusura, yewe n’utipimishije Covid-19 mbere ho amasaha 72 ntabwo azemererwa nk’uko bikubiye mu mabwiriza.”

SSP Pelly Gakwaya Uwera, yongeye kwibutsa abinjiza ibintu bitemewe mu magereza kubyirinda kuko abazafatwa binjije utwumwa dufata amajwi  cyangwa amashusho n’ibindi bitemewe bazabibazwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Icyo dusaba abasura ni ukwirinda kuzana ibintu bitemewe muri gereza, nka telefoni, mudasobwa, camera n’ibifata amajwi. Murabizi ko indorerwamo z’amaso abantu bambara harimo izifata amashusho ndetse n’amasaha afata amajwi cyangwa agafotora, ibyo nibyo dusaba abaturarwanda kwirinda hatazagira ubifatirwamo bikaba byamukururira gushyikirizwa inzego zibishinje agakurikiranwa n’ubutabera.”

Akomeza asaba Abanayarwanda bose gufatanya bagasenyera umugozi umwe mu kurinda ko hari imfungwa n’abagororwa bakandura icyorezo cya Covid-19 kimwe n’ahandi hose mu gihugu. Akizeza ko uko abantu bazitwara neza mu kwirinda Covid-19 amabwiriza yazavugururwa abasura bakarenga umuntu umwe, gusa ngo bizasaba ubutanye mu kwirinda.

Kubera ko ubutumwa bugaragaza ko umuntu yakingiwe cyangwa yipimishije Covid-19 bigaragazwa n’ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri telefone, abasura basabwe kujya basohora impapuro zibigaragaza akaba arizo berekana kuko telefone zitemewe kujyanwa mu magereza.

Mu magereza yo mu Rwanda habarurwa imfungwa n’abagororwa bagera ku bihumbi 81, 535 barimo abagore barenga ibihumbi bitanu magana abiri (5,200).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW