Rubavu: Hagiye kubakwa ibitaro bishya bijyanye n’icyerekezo cy’ubukerarugendo mu buvuzi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE ko bagiye kwimura Ibitaro bya Gisenyi mu rwego rwo kujya mu cyerekezo cya gahunda y’igihugu y’Ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

                     Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye UMUSEKE iby’imurwa ry’ibitaro bya Gisenyi

Ibitaro bya Gisenyi bizakurwa mu  marembo y’Umujyi wa Gisenyi byimurirwe mu Murenge wa Rugerero, nyuma y’uko hagaragaye ko bidafite ubushobozi buhagije bwo kwakira ababigana, inyubako zishaje no kuba byibasirwa n’impanuka ziterwa n’imodoka zibura feri zikangiza ibikorwaremezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye UMUSEKE ko ibitaro bishya byitezweho kuzakira abarwayi benshi by’umwihariko bikazahabwa serivisi z’ubuvuzi zigezweho zajyaga gushakirwa mu mahanga, bizinjiza n’amafaranga.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/wp-content/uploads/2022/02/Mayor-wAkarere-ka-Rubavu-mu-kiganiro-nUMUSEKE-kwiyimurwa-ryibitaro-bya-Gisenyi.mp3

Mayor Kambogo avuga ko bifuza gukora ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi aho abaturanyi bo mu Mujyi wa Goma bazajya baza kwivuriza muri ibi bitaro bishya.

Ati “Dufite abaturanyi bajya kwivuza bagera Goma bagafata indege bakajya mu Buhinde, turashaka kubaka ibitaro birimo serivisi zitabonekaga mu Karere, bizubakwa ku buryo bizajya binacumbikira abantu baturutse kure.”

Mayor Kambogo avugako  ibi bitaro babyimuye kandi mu rwego rwo kugabanya impanuka zikunda kubera aho byubatse.

Ati “Ni no kugabanya umubare w’impanuka zishobora guhitana umubare w’abantu bamwe muri kiriya kigo.”

Ahubatswe ibitaro bya Gisenyi nibimara kwimurwa, hazashyirwa ibikorwa bijyanye n’uko hameze mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Mayor Kambogo yavuze ko ibikorwa byo kubaka ibitaro bishya bya Gisenyi bizatwara Miliyoni 32 z’ama Euros azatangwa na Ambasade ya Hongria mu Rwanda, ni inguzanyo itagira inyungu.

- Advertisement -

Igikorwa cyo gushaka amakuru y’ibanze harimo ubutaka no gukora igishushanyo mbonera cy’ibyo bitaro bikaba byaratangiye.

Mayor Kambogo avuga ko ibitaro bishya bya Gisenyi mu mwaka wa 2024 bizaba byuzuye.

Ibitaro bya Gisenyi byubatswe mu mwaka 1953 bikaba bimaze gusaza, byakira abantu batarenze 300 bikaba byaribasiriwe n’imitingito yakomotse kwiruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Mu gukemura ikibazo cy’impanuka zibasira aho ibi bitaro byubatse, Akarere ka Rubavu kavuga ko umushinga wo kubaka umuhanda unyura mu Murenge wa Rugerero-Murara na Rubavu uzatangira muri Nyakanga 2022.

Leta y’u Rwanda ivuga ko hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo intego yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi igerweho.

Ibitaro bya Gisenyi bigiye kwimurirwa mu Murenge wa Rugerero
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW