Ruhango: Abanyeshuri ba Collège Gitwe bibukijwe ko kuba Intwari bihera ku bikorwa bidahambaye

Mu Gitaramo cyo gusingiza Intwari z’uRwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yabwiye Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri ”Collège Gitwe” ko kwitwa Intwari bisaba gukora ibikorwa byiza.
Igitaramo cyo gusingiza Intwari z’uRwanda, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka R uhango, Habarurema Valens yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens wari umushyitsi Mukuru muri icyo gitaramo, yabwiye Urubyiruko rw’abanyeshuri ko rugomba gushyira imbere indangagaciro zirimo gukunda, igihugu, abanyarwanda, kurangwa n’ikinyabupfura no gukora umurimo unoze.

Habarurema yavuze ko intambara y’amasasu  mu Rwanda yarangiye, ubu abaturage bari mu ntambara yo guhangana n’ubukene baharanira Iterambere ry’igihugu.

Yagize ati ”Kuba Intwari ntabwo bisaba ibikorwa bikomeye, ahubwo bihera ku bikorwa byiza bitoya.”

Uyu Muyobozi yasoje ijambo rye, asaba Urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari z’uRwanda, bakora  ibikorwa by’ubutwari bakubahiriza indangagaciro remezo z’umuco Nyarwanda.

Umuyobozi wa Collège Adventiste de  Gitwe, Nshimiyimana Gilbert avuga  hari Intwari uru rubyiruko rukwiriye gufatiraho urugero rwiza, zaguye uRwanda mu bihe by’abami, ugakomeza kugeza ku butwari bw’abana b’iNyange.

Ati ‘‘Twifuza ko Urubyiruko rwacu rumenya ibyiciro bigize Intwari z’uRwanda, kugira ngo babikuremo amasomo azabafasha mu buzima bwabo.”

Iki gitaramo cyaranzwe n’imbyino, imivugo n’ubutumwa bw’abayobozi byimakaza indangagaciro  ziranga ubutwari bw’Abanyarwanda.
Abayobozi batandukanye nitabiriye iki gitaramo cyateguwe na AERG Wihogora muri College Adventiste ya Gitwe
Umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert avuga ko hari ingero z’intwari urubyiruko rw’abanyeshuri bagomba gufatiraho urugero.
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, impeta n’imidali by’ishimwe, Rwaka Nicolas yitabiriye iki gitaramo.
Iki gitaramo cyaranzwe no gucinya akadiho n’imivugo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango

- Advertisement -