Abahinzi b’umuceri mu Gishanga cya Base giherereye mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, bavuga ko imvura yangije hegitari zirenga 60 z’umuceri.
Abahinzi babwiye UMUSEKE ko hashize iminsi 3 imvura nyinshi igwa muri ibi bice, bakavuga ko imaze kwangiza imyaka bahinze.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’umuceri muri iki gishanga cya Base, Ntimpirangeza Adrien avuga ko amazi y’imvura menshi abangiriza aturuka ku bisenge by’inyubako zo mu Mujyi wa Ruhango n’uwa Nyanza akamanukana umuvuduko agana mu mirima yabo.
Ati: ”Hegitari nyinshi z’umuceri zarengewe n’isuri ahari hahinze umuceri hagaragara umucanga.”
Uyu mukozi ufasha abahinzi, avuga ko imvura idakomeje kugwa hari imyaka yahembuka, gusa agasaba Ubuyobozi ko bukangurira abatuye muri iyi mijyi yombi gufata amazi y’imvura ava ku bisenge by’inzu zabo.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Byiringiro Emmanuel yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi mu nzego zifite ibikorwaremezo mu nshingano, kugira ngo zihwiture abatarafata amazi y’imvura kubikora mu gihe cya vuba.
Ati: ”Turasaba abahinzi guca imirwanyasuri mu nkengero z’igishanga bahingamo kuko biri mu bushobozi bwabo.”
Byiringiro akavuga ko imyaka yangijwe izishyurwa na SONARWA kuko yashyizwe mu bwishingizi.
Muri iki gihembwe cy’ihinga cya mbere hegitari 309 zimaze gushyirwa mu bwishingizi.
- Advertisement -
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.