Rutsiro: Imvura yatwaye ubuzima bw’umuntu ikomeretsa 5

Imvura yaguye kuri iki Cyumweru mu Karere ka Rutsiro yishe umuntu umwe ikomeretsa batanu, inasenya inzu z’abaturage esheshatu, yanangije ibikorwa remezo.

Rutsiro imvura yatwaye ubuzima bw’umuntu inangiza ikiraro gihuza imirenge ya Mushonyi na Kigeyo

Iyi mvura yamaze igihe kirekire  igwa kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, yangije byinshi. Yahitanye umuntu watwawe n’amazi y’umugzi ubwo yageragezaga gusimbuka ikiraro gihuza Imirenge ya Mushonyi na Kigeyo cyacitse.

Uwahatakarije ubuzima ni Hategekimana Callixte w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Nkora mu Murengewa Kigeyo, akaba yatwawe n’amazi y’umugezi wa Biruyi ashaka gusimbuka ikiraro avuye mu Murenge wa Mushonyi.

Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Gashyantare 2022.

Amakuru UMUSEKE wahawe na Minisiteri Ishinzwe gukumira Ibiza (MINEMA), ni uko iyi mvura yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe, ikomeretsa batanu ndetse isenya inzu esheshatu z’abaturage.

Ni mu gihe imyaka y’abaturage ihinze kuri hegitari 29 na yo yangijwe n’iyi mvura, gusa agaciro k’ibyangijwe byose kakaba kataramenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Thriphose, na we yabwiye UMUSEKE ko iyi mvura yangije byinshi birimo imihanda ndetse no kuba yatwaye ubuzima bw’uriya muntu.

Ati “Imvura yaraye iguye ari nyinshi yangije ibintu byinshi birimo ibiraro bihuza Imirenge ya Mushinyi na Kigeyo, imihanda hirya no hino mu Karere na yo yangiritse. Twabuze n’umuturage watakaje ubuzima ubwo yari atashye asanze ikiraro cyacitse ashaka gusimbuka ngo yambuke ariko agwamo amazi aramutwara.”

Akarere ka Rutsiro kahise kohereza itsinda ribishinzwe kugira ngo rirebe icyakorwa mu buryo bwihuse ngo abaturage bongere bahahirane cyane cyane muri iyi mihanda yangijwe n’iyi mvura.

- Advertisement -

Birajyana no gushakira ubutabazi bwihuse abo inzu zabo zangijwe n’imvura mu buryo bikomeye.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Mushonyi na Kigeyo ni cyo cyorohereza ubuhahirane ku barema isoko rya Nkora ryo muri Rutsiro.

MINEMA yibukije ko uruhare rwa buri wese rurakenewe mu gukumira mbere y’uko ibiza biba ndetse no guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe byabaye.  Abaturage basabwe gutunganya imirima yabo bibuka guca no gusibura imirwanyasuri  ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka.

Abubaka inzu nabo bibukijwe ko bakwiye kuzirikana kuzirika ibisenge no kubaka ahabugenewe hadashyira ubuzima mu kaga ndetse bagafata n’amazi ava ku mazu yabo. Ibi bikajyana no gutunganya imikingo yegereye inzu zabo birinda ko yagira ubuhaname, gusa abagituye mu manegeka n’abafite inzu zishaje bibukijwe ko bakwiye kwimuka mbere y’uko bigera aho hari abahatakariza ubuzima.

Uretse mu Karere ka Rutsiro, iyi mvura yaguye kuri iki Cyumweru kugeza mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere, yanageze hirya no hino mu gihugu. Aho mu turere twa Huye, Kicukiro na Nyagatare hagiye hasenyuka inzu imwe y’umuturage, gusa mu karere ka Nyagatare umuntu umwe yarakomeretse.

Iyi mvura yangije ibindi bikorwaremezo birimo imihanda n’imyaka y’abaturage
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW