Rwanda: Impanuka zo mu muhanda zaguyemo abanyamaguru 225 mu mwaka ushize wa 2021

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko mu mwaka wa 2021, mu bantu 655 bahitanywe n’impanuka, harimo abanyamaguru 225 byagarutsweho mu bukangurambaga bwo gushishikariza abakoresha imihanda kwitwararika no kuyikoresha neza.

Polisi y’u Rwanda yiriwe mu bikorwa byo gusibanurira abanyamaguru uko bagenda neza mu muhanda

Abantu bakomeretse bikomeye bagera kuri 175,  muri 684 naho abagera ku 1 262 bakomeretse byoroheje mu bagera ku 5 244.

Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko muri Mutarama 2022, abakoresha umuhanda n’amaguru 12 bamaze kwicwa n’impanuka zitewe n’imyitwarire yabo mu muhanda ndetse n’abandi bakoresha umuhanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bushishikariza abaturage bakoresha umuhanda n’amaguru ndetse banasobanurirwa ibimenyetso bimurika(Feu Rouge) .

Niyomahirwe Angel, umwe mu baganirijwe ku ikoreshwa ry’umuhanda n’ibimenyetso bimurika, yabwiye UMUSEKE ko atari asanzwe azi ko hari uburyo bugenewe kwambuka umuhanda ndetse ko yasobanuriwe byimbitse.

Ati “Batubwiye ko niba  ugeze mu ruhande ruriho imodoka zizamuka kandi ugiye kwambuka zebra Crossing (umugorongo ugenewe abanyamaguru) ugomba kureba niba izizamuka zahagaze,   baguhaye akanya ngo utambuke, niba ugeze ku ruhande rumanuka, ugomba kureba izimanuka niba nazo zahagaze ngo ziguhe akanya utambuke, ukabona kwambuka zebra Crossing.” 

Yakomeje ati “Ubu ngiye gukurikiza amabwiriza kandi nkirinda kwambuka ndikuvugira kuri telefoni cyangwa nacometse mu matwi ecouteur.Kugira ngo twirinde impanuka zo mu muhanda ni ukubanza ugashishoza niba imodoka zizamuka cyangwa izimanuka zaguhaye uburenganzira.”

Imirongo abantu bambukiramo na yo ngo bisaba ko ubanza kumenya ko ibinyabiziga byahagaze

Tuyizere Gilbert na we usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko  nyuma yo gusobanurirwa uburyo kwmbuka neza umuhanda, agiye kujya  abyitwararika, yirinda ko haba impanuka.

Ati “Hari abashoferi bimana inzira cyane abamotari ariko hari n’abaturage babigiramo uburangare.Ukambuga zebra crossing nabi kuko aziko ahagenewe nawe ntahe agaciro ibyo asabwa.Ugasanga niba n’impanuka ibaye, wa mushoferi akitwa umunyamakosa kuko amugongeye muri Zebra Crossing.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “N’umutaka mu mvura si mwiza muri Zebra crossing nkurikije uko Umuvugizi wa Polisi yatubwiye,ushobora kuba witwikiriye umutaka ukareba imbere ariko nturebe ibumoso bwawe imodoka ziri guturukayo.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yavuze ko  Polisi yateguye ubukangurambaga bushishikariza bantu bugikoresha neza umuhanda n’ibimenyetso bimurika kuko byagaragara ko ari abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru batubahirizaga amateko.

Ati “Imbogamizi ni uko bigaragara ko abanyamaguru batazi neza uburyo bwo kugenda mu mihanda, batazi amategeko ndetse n’abatwara ibinyabiziga bakaba bataborohera.Mu by’ukuri ntabwo nta bworoherane ku banyabiziga.”

Biteganyijwe ko ubu  bukangurambaga bumara Icyumweru bukorerwa mu Mujyi wa Kigalli ndetse bukazajya no mu Ntara z’indi. Ni mu gihe  gahunda ya Gerayo Amahoro igiye  kongera gushyirwamo imbaraga, hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda impanuka zo mu mihanda.

Ubu bukangurambaga buramara icyumweru
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW