Senegal yegukanye igikombe cy’Afurika (AFCON2021) itsinze Misiri – AMAFOTO

Ikipe y’igihugu ya Senegal itarahabwaga amahirwe yo kugera kure yegukanye igikombe cy’afurika (AFCON 2021) itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.

Senegal yegukanye igikombe cya Afurika cya 2021, nicyo cya mbere yegukanye.

Ni umukino wa nyuma wa CAN 2021 wakinwaga kuri iki Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022, aho iminota 120 yarangiye amakipe atarisobanura bigasaba ko hiyambazwa penaliti maze Senegal igatsinda enye kuri ebyiri za Misiri.

Senegal yakinaga finali  y’igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya gatatu, ikaba finali yikurikiranya nyuma y’igikombe giheruka muri 2019, ije kuba ica agahigo yegukana igikombe cy’Afurika cyayo cya mbere.

Ni umukino watangiye ku saa tatu z’ijoro(21 :00pm) kuri Sitade Olembe mu murwa mukuru wa Cameroun aho iki gikombe cyaberaga.

Umukino watangiye ubona buri kipe yakaniye ishaka kwegukana iki gikombe, ikipe ya Senegal yokeje igitutu Misiri ku buryo bukomeye, yagiye ihusha uburyo bwinshi bwari bwabazwe.

Ku munota wa Karindwi ikipe ya Senegal yabonye penaliti ariko Sadio Mane aza kunanirwa kuyinjiza ubwo umuzamu wa Misiri yayikuragamo.

Mane yahushije iyi penaliti nyuma y’uko Mo Salah abwiye umunyezamu wa Misiri, Gabaski aho ari buyitera maze nawe ayikuramo nta kuzuyaza.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yaranzwe no kurwana no kugarira ngo itinjizwa igitego, yari yizeye umunyezamu wayo mu gihe bajya muri penaliti.

Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye, Senegal yanyuzagamo ikotsa igitutu Misiri

Umukino wakomezanyije ishyaka ariko Senegal iri hejuru gusa gice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari ubusa ku busa, ibi ninako byanagenze mu gice cya kabiri kuko iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

- Advertisement -

Haje kwiyambazwa iminota 30 y’inyongera (Extra time) ariko nayo biba iby’ubusa kuko amakipe yombi yakomeje kwimana izamu ryayo.

Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, penaliti zaje guca impaka kuko Senegal yari yatomboye kubanza gutera niyo yanabanje kuyinjiza kuri penaliti ya Koulibaly, gusa na Zizo wa Misiri nawe yayinjije. Dialo wa Senegal yinjiye iya kabiri ,gusa Abdelmone wa Misiri biza kwanga kuko yayikubise igiti cy’izamu.

Ku rundi ruhande Sarr wa Senegal nawe iye yaje kuba ifatwa maze Hamdi we arayinjiza ku ruhande rwa Misiri.

Penaliti ya kane ya Senegal yaje kwinjizwa na Dieng wari winjiye mu kibuga asimbuye, maze Misiri amahirwe yayo ayoyoka Lasheen atera penaliti ariko umuzamu Mendy wa Senegal akayikuramo.

Amaso yari asigaye ahanzwe rutahizamu wa Liverpool Sadio Mane wari wahushije penaliti mu mukino hagati, ariko impaka yahise azica kuko yayinjije, Senegal iba yegukanye igikombe cy’Afurika cy’umwaka wa 2021 cyakinwe muri uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye gisubikwa.

Ni ubwa mbere Senegal itwaye igikombe cy’Afurika mu nshuro eshatu yageze ku mukino wa nyuma wa CAN nyuma ya 2002 na 2019 ubwo yatsindwaga na Algeria igitego 1-0. Ni ku nshuro ya 13 Senegal yari yitabiriye igikombe cya Afurika.

Senegal yakinnye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mwaka w’ 1965 aho yarangije ari iya kabiri mu itsinda gusa iza gusezererwa na Cote d’Ivoire. Mu 2002 igera kuri finali bwa mbere yatsinzwe na Cameroun kuri penaliti.

Umutoza Aliou Cisse ufashije Senagal kwegukana igikombe cy’Afurika, inshuro zose uko ari eshatu akaba yari muri iyi kipe kuko mu 2002 yari kapiteni wayo naho mu 2019 akaba yarayitozaga nk’umutoza mukuru.

Sadio Mane usanzwe ushakira ibitego Liverpool yo mu Bwongereza niwe wabaye umukinnyi w’igikombe cy’Afurika cy’umwaka wa 2021 cyaberaga mu gihugu cya Cameroun.

Vincent Aboubakar wa Cameroun niwe wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego umunani, gusa bo ntibabashije kugera ku mukino wa nyuma nubwo aribo begukanye umwanya wa gatatu batsinze Burkina Faso yari yababanje ibitego bitatu.

Umuzamu w’irushanwa abaye Edourad Mendy wa Senegal usanzwe ukina icyiciro cya mbere mu Bwongereza mu ikipe ya Chelsea.

Misiri itsindiwe kuri penaliti na Senegal yari irangajwe imbere na kapiteni wayo Mohamed Sarah, byari ku nshuro ya 25 yari yitabiriye igikombe cya Afurika, ikaba inshuro ya 11 yakinaga umukino wa nyuma.

Misiri ikaba yarakinnye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mwaka w’ 1957 ari nabwo yakegukanye bwa mbere, ifite ibikombe birindwi.

Penalite yinjijwe na Sadio Mane wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa niyo yahesheje Senegal igikombe
Ikipe ya Senegal yishimira penaliti yinjijwe na kizigenza Sadio Mane
Eduardo Mendy ubwo yakuragamo Penaliti ya Misiri.

Umutoza Aliou Cisse yafashije igihugu cye kwegukana AFCON2021
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW