U Rwanda rugiye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire

Inteko y’Umuco yatangaje ko ku wa 21 Gashyantare u Rwanda ruzizihiza  ku nshuro ya 19 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, bizakorwa mu buryo bw’iyakure (online).

Umwana yandika amagambo y’Ikinyarwanda (Photo by Cyril Ndegeya)

Ni umunsi uzizihizwa hifashishijwe ikoranabunga mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda.”

Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe ikaba ishimangira intego y’intebe y’umuco yo kubungabunga umurage w’Igihugu no gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’indangagaciro  zawo  nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.”

Intebe y’Inteko y’Umuco, isobanura ko iyi nsanganyamatsiko ikangurira Abanyarwanda kubungabunga Ikinyarwanda no  kugiteza imbere mu kukiga no kukigisha hifashishwa ikoranabunga, no kurikoresha  higwa izindi ndimi.

Kwizihiza uyu munsi, hagamijwe guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’Ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda .

Ni no gushishikariza kandi umuryango  gutoza abana imikoreshereze inoze y’Ikinyarwanda haba mu Rwanda no mu mahanga  nk’umusingi  w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uyu munsi, ukazabanzirizwa n’icyumweru giteganyijwemo ibikorwa bitandukanye cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare, 2022.

 

Dore bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki Cyumweru

- Advertisement -

Abashakashatsi, abarimu, n’impuguke ku wa 18 Gashyantare 2022,  bazagirana inama nyunguranabitekerezo  ku nsanganyamatsiko igira iti “Akamaro k’ikoranyamagambo n’ihangamuga mu gukungahaza Ikinyarwanda mu bgeri z’ubumenyi.”

Abanyarwanda  baba mu gihugu n’ababa  mu mahanga bazahabwa umwanya maze baganirizwe ku kubungabunga no ku guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ni ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kikazibanda ku kamaro k’ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda, bashishikarizwa kugikoresha mu miryango yabo no kugitoza abana kukivuga kuko gikubiyemo indangagaciro z’umuco.

Intebe y’Inteko yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022, yavuze ko   ibi bikorwa byose bizakorwa hagamijwe gukangurira abantu gukunda ururimi kavukire.

Yagize ati “Ni ibikorwa dufata nkaho ari ubukangurambaga kugira ngo n’abandi batageze kuri ibyo bikorwa  babone ko hari abantu babikora. Twakoresheje amarushanwa yo gukoresha Ikinyarwanda mu mashuri makuru, mu bwanditsi, by’umwihariko ku mivugo, indirimbo. Ibyo byose ari ukubwira Abanyarwanda ko duhanga mu Kinyarwanda, bahanga mu Kinyarwanda ariko bahanga no ku muco Nyarwanda.”

Yakomeje ati “Hari ugushimira abarimu, Abanyarwanda baba mu mahanga. Biduha ishusho y’ukuntu Ikinyarwanda gikunzwe. Iyo duhamagariye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, n’abo mu mashuri makuru, ukabona mu gihe gito hitabiriye abana 500 bafite ibihangano byiza, wumva ko  ari intambwe kandi biba byaguhaye ishusho.”

Agaruka ku Banyarwanda baba mu mahanga  bagiye bakora ibikorwa bigamije gusigasira Ikinyarwanda, Intebe y’Inteko yungirije, Uwiringiyimana Jean Claude yagize ati  “Twabasabye kutwoherereza inyandiko zitwereka ibikorwa bakora ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, twakiriye imishinga  y’amashyirahamwe n’abakora ku giti cyabo  bateza imbere umuco 26, bose ugasoma ibikorwa bakora ugasanga ni indashyikirwa.”

Mu rwego  rwo gushimira no gukomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere Ikinyarwanda n’umuco w’u Rwanda mu Banyarwnada baba mu mahanga, Inteko y’Umuco izashimira batatu bafite ibigwi  birusha iby’abandi mu kwigisha Ikinyarwanda  no guteza imbere umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo mu Banyarwanda  baba mu mashuri  cyangwa ibigo byigishirizwamo Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW