U Rwanda ruracyafite imbogamizi mu gushyira mu bikorwa amasezerano agenga ubwikorezi muri EAC

webmaster webmaster

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rurimo kwiga uburyo havugururwa itegeko rigenga ubwikorezi bw’ibintu bitarengeje urugero mu rwego rwo gusigasira ibikorwa remezo, rukagaragaza zimwe mu mbogamizi mu nyandiko igaragaza uko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga ubwikorezi n’umutekano mu muhanda w’ibinyabiziga ya 2016.

Dusabumuremyi Theogene yavuze ko hakirimo imbogamizi kuba uRwanda rwashyira mu bikorwa aya masezerano

Dusabumuremyi Theogene, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi bw’ibintu, yagejeje imbogamizi ku bari bitabiriye inama igamije gusuzuma isinywa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ahuriweho n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ni inama yitabiriwe n’Abadepite bagize Inteko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), kuri uyu wa 11 Gashyantare, 2022, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda n’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Dusabumuremyi Theogene Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi bw’ibintu yavuze ko u Rwanda rurimo gushyiraho amasitasiyo abasha gupima uburemere bw’ibinyabiziga no kunoza amategeko abigenga binyuze mu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka n’ibibukorerwaho cyane ibijyanye n’ubwikorezi bw’ibintu.

Uyu mushinga w’itegeko ureba cyane ibijyanye n’imitwarire y’ibinyabiziga muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryatowe muri 2016 aho zimwe mu ngingo zaryo zizitabwaho cyane mu iteka rya Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Dusabumuremyi avuga ko u Rwanda rwifuje ko hari ibyahinduka muri iri tegeko. Yagize ati “Nka kimwe mu bintu dukunda guhura na byo bikatubera imbogamizi ariko si n’imbogamizi kubera ko twebwe twagerageje cyane kandi  bidafite ingaruka ku bihugu turi kumwe,  hari aho bavuga ko ziriya modoka zirengeje uburemere bwemewe nk’amamashini, itegeko rivuga ko umuntu utwara icyo kinyabiziga asaba uruhushya kandi agomba kwishyura amafaranga ahwanye n’atangwa ku buremere yarengejeho.”

Dusabumuremyi avuga ko iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu bindi bihugu. Ubusanzwe ikinyabiziga kikoreye ntikigomba kurenza toni 56, umushoferi warengeje ibyo biro asabwa kwishyura amafaranga acibwa ku biro byarenze ku byagenwe ku bwikorezi bw’ibintu nk’uko bwana Dusabumuremyi abisonanura.

Ati “Ni ukuvuga ngo niba umushoferi atwaye umutwaro wa toni 100 bivuze ko yarengejeho toni 44, icyo gihe asaba uruhushya ariko akishyura amande ya bya biro yarengeje ku byemewe, uruhushya rutangwa gusa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.”

Gusa ngo iri tegeko ntirirashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, ngo kuko bisa n’aho ari imbogamizi guca amafaranga umuntu yanasabye uruhushya.

- Advertisement -

Hari gahunda yo kongera gusubiramo ririya tegeko, hareberwa hamwe uko imbogamizi zagaragaye mbere mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo mu bindi bihugu zakemurwa.

Abadepite ba EALA ni bamwe mu bitabiriye iyi nama

Inyungu u Rwanda rwiteze mu ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko

Dusabumuremyi yavuze ko u Rwanda rutezemo inyungu nyinshi, hari ukuba birinda imihanda kwangirika,  ikindi bituma ubuhahirane bworoha, hagati y’ibihugu kandi  Binagabanya ikiguzi cyo kwikorera kijyana no gupima ibyikorewe n’amafaranga abitangwaho.

Indi mbogamizi n’uko uRwanda rukibura ibikoresho kabuhariwe mu gushyira mu bikorwa iri tegeko.

Hitezwe ko iri tegeko nirimara gusubirwamo hazagira ibyo u Rwanda rwigira ku mbogamizi ibindi bihugu byahuye na zo kugira ngo na rwo rurishyire mu bikorwa runirinda izo mbogamizi.

Dusengumuremyi agira ati: “Icyo rero iyi nteko iri gukora ni ukureba niba iri tegeko ririmo gushyirwa mu bikorwa uko riteye kuko hari gahunda yo kureba uko basubiramo ririya tegeko kugira ngo harebwe imbogamizi ibihugu bihura na zo bazikemurire rimwe.”

Nyuma yo gusubiramo iri tegeko hazabaho guhuriza hamwe itegeko ku rwego rwa EAC.

Umuryango wa Afurika y’iburasirazuna bwo hagati umaze gushyiraho amasezerano menshi atandukanye aho amwe muri yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku matariki yagenwe na njyanama z’abaminisitiri uhereye igihe amategeko yasohokeye.

Iyi nama iri kubera Ikigali  yatangiye kuwa 09 Gashyantare 2022 izasozwa kuwa 12 Gashyantare yitabiriwe na bamwe mu badepite bagize  inteko y’Afurika y’iburasirazuba ( EALA)

Nyuma yiyi nama hafashwe ifoto y’urwibutso
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW