Umugore w’Umunya-Ukraine wakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya, yavuze ko atatakerezaga ko ibintu nk’ibi byakozwe n’u Burusiya byabaho mu gihe nk’iki.
Uyu mugore witwa Olena Kurilo wakomeretse ari mu nyubako imwe iherereye mu mujyi wa Chuguev muri Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’uko igisirikare cy’u Burusiya gitangije intambara mu Burusiya.
Amashusho dukesha Euronews, Uyu mugore usanzwe ari umwarimu, yatangiye agira ati “Sinigeze ntekereza ko ibintu nk’ibi bishobora kubaho mu gihe nk’iki. Twanditse imivugo myinshi ku bijyanye n’intambara yaba njyewe ubwanjye kuko nsanzwe ndi umuyobozi w’ishuri nkaba n’umwarimu twize amateka ariko ntitwakekaga ko ibintu nk’ibi byaba ku butaka bwacu.”
Uyu mugore wakomeretse mu maso, yavuze ko inyubako barimo yose yaturitse, ati “Nta madirishya, nta nzugi,…yewe n’amagorofa yose yahanutse.”
Avuga ko yagize amahirwe akarokoka ariko ko hari abahasize ubuzima, akavuga koi bi bivuze ko kuri we ari umunyamugisha.
Ati “Nzakorera buri kimwe cyose Ukraine yewe nkoreshe imbaraga zose mfite kandi nzahora iteka ndi ku butaka bwanjye.”
Ibisaru byatangiye guturika mu mijyi imwe yo muri Ukraine mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’uko Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya atangarije ku mugaragaro ko atangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.
Nyuma yo gutangaza ibi, abakuru b’Ibihugu bikomeye n’umuryango w’Abibumbye bakomakomye basaba Putin guhagarika ibi bikorwa mu gihe we yatangaje ko umuntu uzamwitambika azahuta n’akagara atigeze abona.
UMUSEKE.RW