*Amakuru ya RIB yatangaje Rumaga watabarije Bahati
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) Dr.Murangira B. Thierry yatangaje ko hagikorwa iperereza ku irengero ry’umusizi Innocent Bahati wari utangiye guhamya inganzo ariko akaza kubura none umwaka ukaba ushize, yavuze ko amakuru yizewe ari uko yarengeye muri Uganda.
Dr Murangira B. Thierry yagiranye ikiganiro na bagenzi bacu bo muri Taarifa.rw, avuga ko Bahati bikekwa ko yabuze tariki 07 Gashyantare, 2021 ubwo yari yagiye i Nyanza.
Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo uwitwa Joseph Hakizimana witwa Rumaga yagannye RIB ya Busasamana atanga ikirego ko mugenzi we babanaga umuszi Innocent Bahati hashize iminsi ibiri yaraburiwe irengero.
Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bushakira muri za sitasiyo za RIB zose n’ahandi haketswe ko yaba ari ariko ntiyaboneka.
Dr Murangira Thierry ati “Ubwo twakoraga iperereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarabajije batubwira nta kanunu k’aho yarengeye. Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo.”
Yavuze ko Bahati ngo yajyaga muri Uganda “anyuze inzira z’ubusamo.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha avuga ko RIB yanamenye amakuru ko “hari abandi bakoranaga na we (Bahati) bakamuha amafaranga”, abo ngo baba muri Amerika no mu Bubiligi.”
Ati “Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.”
- Advertisement -
Gusa, yavuze ko iperereza rikomeje, ati “Gusa icyo tutaramenya ni uko yaba akiri muri Uganda cyangwa hari ahandi yagiye, ariko ikizwi neza ni uko atari mu Rwanda.”
Dr. Murangira yavuze ko RIB nta makuru ifite ku kuba umusizi Bahati yaba yarigeze kujya mu bikorwa bigize icyaha, ariko ngo “ubu bigaragara ko hari ibintu bigize icyaha yakoze.”
Amakuru ya RIB yatangaje Rumaga watabarije Bahati
Ubwo yaganiraga n’UMUSEKE, Rumaga yavuze ko amakuru menshi yumvise ari mashya.
Ati “Iyi raporo irantangaje! Icy’uko (Bahati) yakoranaga n’abanzi b’u Rwanda ntacyo nzi, gusa buriya niba ubutabera bubyemeza hubifitiye ibimenyetso, burya umuntu ni mugari.
Icyo guhabwa amafaranga, cyo sinamenya ngo yaba ay’iki, gusa nka bandi bantu ntekereza ko yemerewe kwakira amafaranga yose yakoreye, ariko icy’uko yakiraga ay’aya mahano yatangajwe ntabyo nzi.
Ibyo kujya Uganda ni inkuru nshya mu matwi yanjye pe! Gusa aribyo nakumirwa!”
Hashize iminsi mike hari itsinda ry’abahanzi, abasizi bo hirya no hino ku isi bandikiye ibaruwa Perezida Paul Kagame bamusaba gufasha mu gikorwa cyo kumenya irengero ry’umusizi Bahati.
Rumaga yavuze ko bakomeza kubaza RIB niba ibyo yatangaje ari ukuri kuko nk’umuryango watanze ikirego “utaramenyeshwa ibi byavuzwe.”
UMUSEKE.RW