AWM/ZTCC igiye guhagurukira abakoresha Youtube basebya Intumwa y’Imana Dr. Paul Gitwaza 

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ijambo ry’ukuri, (Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center), bwasabye   abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube, kureka gukoresha  mu buryo  bunyuranije n’amategeko izo mbuga basebya intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza.

Gitwaza avuga ko guhimbaza Imana hifashishijwe ikoranabuhanga bishoboka (Archives)

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze ku wa 9 Gashyantare 2022, yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga ko  videwo, amafoto, n’indirimbo bya Dr Gitwaza, ari umutungo bwite wayo bityo ko badakwiye kubikoresha batabifitiye uburenganzira, bashaka indonke ndetse no gusebya Intumwa Dr Paul Gitwaza.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Ev.Tuyizere Jean Batiste, yabwiye UMUSEKE, ko hajya gufatwa iki cyemezo ari uko kenshi bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye basebya Intumwa Dr Paul Gitwaza bahwituwe ariko bagakomeza kwinangira.

Ati “Twagiye tuganira n’abantu mu buryo butandukanye ariko iyo ubonye abantu batareka gukora ibintu ahubwo bakagenda babikabya, ubereka ko ibyo bakora bifite aho bigarukira, hari amategeko ashobora kubihana.

Tubigize ubu kubera ko abantu ari bwo bari gushaka views, umuntu agashaka kubakira izina ku  bantu bagiye bagira amazina,  ariko basenya ayabo.”

Yakomeje ati “Twabonaga umurimo wacu w’ivugabutumwa, ubuhamya bwacu n’indangagaciro zacu, biri kugenda byangizwa n’abantu bashaka kwiyubakira amazina, turavuga ngo reka tubakangure nubwo twari twarabihoreye ariko hari amategeko abihana.”

Muri iryo tangazo hagaragaramo ko hari abantu bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, bafata umutwe w’inkuru ukaba uhabanye n’ifoto yashyizweho ndetse n’abandi bafata agace gato k’ijambo, bakagata bagambiriye kwangiza isura y’ibyavuzwe n’uwabivuze.

Ev,Tuyizere yavuze ko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari barashyize ku nkuta zabo amashusho n’ibindi basebya Intumwa Dr Gitwza, ko bahawe ukwezi kumwe ngo babe babivanyeho  ndetse ko mu gihe bitakubahirizwa haziyambazwa amategeko.

Ati “Abatazabikora, intambwe ya mbere ni ukuzabaganiriza, uburyo bwa kabiri igihe adashaka kubyumva, buri rubuga rwose rufite abarucunga, abarutangije kandi hari imirongo yashyizweho ngo abantu batabangamirana, kandi AWM/ZTCC ni Minisiteri iri ku Isi yose, hari abanyamategeko bacu, hari abashinzwe ikoranabuhanga.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Ni bigera ku rwego hajyamo gukoresha ibyo  bihangano mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko hakazamo ibigize icyaha, ubwo tuzitabaza amategeko.”

AWM/ZTCC ivuga ko uyu mwanzuro ugomba gukurikizwa guhera igihe itangazo ryashyiriwe hanze.

Authentic Word Ministry irimo itorero Zion Temple Celebration Center, aho ifite amatorero atandukanye ku Isi ndetse n’ibindi bikorwa birimo n’amashuri.

Kugeza ubu iyobowe n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza ari na we wayishinze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW