Abacukura amabuye y’agaciro basabwe kutangiza urugomero rwa Nyabarongo

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo, zasanze ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi byangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo, basaba ko ababikora babinoza batangije ibikorwaremezo n’ibidukikije.
Inzego z’Ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo zahagurukiye ikibazo cy’isuri yangiza Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo

Ikibazo cy’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi mu misozi ihanamye yo mu Karere ka Muhanga, n’Akarere ka Ngororero cyahagurukije inzego zitandukanye z’Ubuyobozi kugira ngo hafatwe ingamba zihamye zikumira isuri ribangamira imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo  rutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawatts 28.

Abo bayobozi byasabye ko babanza  kwambuka umugezi wa Nyabarongo bagana  mu Karere ka Ngororero kugira ngo babashe kugenzura isuri ituruka mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi byo mu Karere ka Muhanga, kuko imiterere y’utwo Turere twombi bitari kuborohera ko babasha kugenzura ibikorerwa mu Karere kamwe  batabanje kwambuka  hakurya ngo bitegereze ibihakorerwa bibangamira amazi y’urugomero.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko iki kibazo cyo gukumira isuri yangiza Urugomero rw’amashanyarazi, kitakorwa n’umuntu umwe, ahubwo ko  bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, ikigo gishinzwe ingufu n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine,Gazi na Peteroli.

Ati ”Twasanze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku isonga kuko ababukora batitwararika kuko bohereza umucanga mu mazi y’urugomero.”

Kayitesi yavuze ko hari imigano yari ikikije Nyabarongo yangiritse, bisaba ko isimbuzwa hagaterwa indi.

Ati ”Hadafashwe ingamba ingano y’umuriro w’amashanyarazi uru rugomero rutanga yagabanuka.”

Yavuze ko  gutera imigano ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo bigomba gukorerwa no mu yindi Mirenge uyu mugezi ukoraho, akavuga ko bazaganira n’ubuyobozi bw’Intara y’iburengerazuba kuko abawangiza ari abakora imirimo itandukanye bo  muri izi Ntara zombi.

Umuyobozi w’Urugomero rwa Nyabarongo, Musabyimana Jean de Dieu yavuze ko iyo isuri yiroshye muri Nyabarongo, bibasaba akazi katoroshye ko kuyikuramo kuko amashanyarazi aboneka ku munsi agabanuka akaba makeya.

Ati ”Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burakorwa hatubahirije amabwiriza abugenga.”

Umugenzuzi wa Mine muri RMB, Bagurijabo Jean d’Amour avuga ko abarebwa n’ikibazo cyo kwangiza Urugomero, bakwiriye gukosora amakosa abavugwaho kugira ngo birinde n’ibihano bishobora kubafatirwa.

- Advertisement -

Ati ”Abasaba impushya bose batubwira ko bazafata ibitaka no kureba ko hadateza impanuka tugiye kubabwira basubiranye aho bacukuye.”

Ubuyobozi bwa RMB buvuga ko Kampani 4 zishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ibi bice arizo zihakorera.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwatangiye mu mwaka wa 2017, kuva icyo gihe iki kibazo cy’abangiza amazi y’umugezi cyagiye kigarukwaho n’inzego zitandukanye z’Ubuyobozi kuko hari n’igihe isuri yangiza urugomero bigatuma rutanga Megawatt 14 gusa.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buza ku isonga mu bikorwa byangiza Urugomero
Iyo isuri ibaye nyinshi mu mazi megawatt z’urugomero ziva kuri 28 zikagera kuri 14
Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zahagurukiye ikibazo cy’isuri yangiza Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW