Abadepite basabye ko buri wese wahombeje Leta mu mushinga wa Biogaz atahurwa akabiryozwa

*Mu gihugu hubatswe biogaz 9,647 izigera ku 5,014 zingana na 52% ntizikora

Nyuma y’uko umushinga wa Biogaz ushowemo akayabo k’amafaranga ariko hakaba hakora mbarwa, Abadepite basabye ko uwahombeje uyu mushinga atahurwa akaryozwa iki gihombo yateje Leta.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest yasabwe n’Abadepite ko bagaragaza uwahombeje umushinga wa biogaz akabiryozwa

Ibi Abadepite babisabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 9 Werurwe 2022, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mushinga wa biogaz.

Nyuma yo kugezwaho zimwe mu nzitizi zatumye uyu mushinga wari ugamije kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi udatanga umusaruro uko bikwiye, Abadepite basabye Minisitiri Dr Nsabimana Ernest ko bihutisha gushaka abantu bose bagize uruhare mu guhombya uyu mushinga ngo babiryozwe.

Umwe mu badepite yagize ati “Mu gusubiza muri ayo mezi abiri ndasaba ko haboneka ibisubizo by’ubazwa iki gihombo, igihombo kizanwa n’abantu. Abo bantu bakwiye kugaragara, ndasaba Hon Minister ko muri ayo mezi abiri bazabe bagaragaye.”

Undi mudepite na we yunzemo ati “Ikindi kibazo ni ikijyanye n’igihombo cyagaragaye muri iyi gahunda ya Biogaz, nkaba nasabaga ko Minisitiri yakigarukaho akatubwira abazabazwa iki gihombo kuko hari abakwiye kukibazwa. Iki gihombo kiri ku baturage no ku ngengo y’imari Leta yashyizwemo, ntabwo iki kibazo cyasobanutse neza.”

Undi na we yagize ati “Iki kibazo cya biogaz mu by’ukuri ni ikibazo gifite umwihariko wacyo, kimaze imyaka myinshi kuko imyaka igiye gusatira 14 abantu bakizi. Nubwo Minisitiri ari mushya nibajije niba uyu munsi aribwo bakabaye batangira kuvugurura inyigo.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, yemereye Abadepite ko abafite aho bahuriye n’igihombo cyabayeho mu mushinga wa biogaz bagomba gutahurwa bakabiryozwa.

Yagize ati “Muri system uko amafaranga yagiye akoreshwa biba bigaragara ntabwo ari ikintu gisaba imbaraga nyinshi, ba nyakubahwa Badepite ngira ngo inzego zitandukanye zishinzwe gukurikarana uko umutungo wa Leta wakoreshejwe zizareba uko wakoreshejwe ndetse n’impamvu zatumye ukoreshwa nabi. Tuzakomeza gufatanya no gutanga amakuru kugira ngo ibibazo byose bibonerwe ibisubizo ndetse ababigizemo uruhare babihanirwe.”

- Advertisement -

Ubwo yasobanuraga byinshi kuri uyu mushinga wo kubakira biogaz abaturage, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste, yasobanuye ko bitarenze muri Kamena uyu mwaka hazaba hamaze kumenyekana buri biogas ikibazo yagize n’impamvu zatumye uyu mushinga udatanga umusaruro.

Ati “Ingamba Minisiteri y’Ibikorwa remezo ifite ndetse zanatangiye ni uko hari inyigo iri gukorwa, hari rwiyemezamirimo washyizweho uri gukora ubushakashatsi no kubarura ibibazo byabaye muri biogaz zose, buri imwe izajya mu cyiciro ku buryo tuvuga tuti iyi yagize ikibazo kuko ititaweho cyangwa se biogas ntikora kubera ikibazo cy’uburyo yubatswe. Turabizeza ko bitarenze amezi atatu iyi nyigo izaba yagaragaje ikibazo cyagiye kibaho kuri buri biogaz n’uburyo cyakemuka.”

Umushinga wo kubaka biogaz ukaba warahombye, raporo iheruka ku igenzurwa ryakozwe yagaragaje ko muri biogaz 9,647 zubatswe izigera ku 5,014 zingana na 52% zidakora

Uyu mushinga watangijwe mu 2007, buri rugo rwubakiwe biogaz rwagombaga gutanga ibihumbi 100 Frw, Leta igatanga ibihumbi 300 Frw bya nkunganire kugira ngo biogaz yubakwe, gusa byagaragaye ko uyu mushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa nta nyigo zigaragaza ko uzaramba.

Uturere nitwo twahawe gukurikirana uyu mushinga wa biogaz, gusa hamwe ntabwo izubatswe zikora, nko mu Karere ka Gatsibo habarurwa 188 zidakora kuri 572. Muri Ruhango hari 196 zidakora kuri 278, Karongi izidakora ni 277 kuri 378, Rubavu ni 100 kuri 125, Gicumbi ni 376 kuri 675 naho Nyamagabe habarurwa 194 kuri 545.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko hari amafaranga yagiye atangwa mu Turere turimo Nyabihu na Gicumbi yari agenewe kubaka biogaz ariko ntiyakoreshwa ibyo yagenewe n’andi atarakoreshejwe.

Urugero ni Akarere ka Gicumbi na Gakenke habarurwa miliyoni 30 Frw zitakoreshejwe na miliyoni 17 Frw zo mu Karere ka Nyabihu zakoreshejwe ibindi kandi zaragenewe Biogaz.

Abadepite banyuzwe n’ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW