Muri Kamena 2020,Guverinoma y’uRwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund) agamije kuzahura ubukungu bw’abikorera nyuma yo kugerwaho ingaruka na COVID-19. Icyo gihe cyahise gitangirana miliyari 100frw.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2022,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ndetse n’abagize Guverinoma yagiranye n’itangazamakuru hatangajwe ko agera kuri miliyari 350frw yongerewe muri icyo kigega.
Muri iki Kiganiro Minisitiri w’Intebe yatangaje ko Guverinoma yafashije abikorera batandukanye hagamijwe ko ubukungu bw’Igihugu budasubira nyuma yo kuzahazwa na COVID-19.
Ati “Ikigega nzahurabukungu cyafashije urwego rw’ubukerarugendo ,amahotero kudahomba.Iyo dufasha amahoteri tuba tugira ngo isoko ry’abahinzi n’aborozi babone aho bagurisha ,tuba dufasha n’abahizi n’aborozi kugira ngo babone isoko. Leta y’uRwanda,ubukungu bwacu tubukurikirana umunsi ku wundi,tugenda dutunganya aho ikibazo kivutse kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza. “
Ubusanzwe mu Kigega Nzahurabukungu cyari kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 50% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbereya Covid-19 gusa nyuma yo kubona ubwitabire ari buke ,iri janisha ryaramanuwe rigera rigezwa kuri 30%.
Bimwe mu byo abikorera bafashijwe harimo korosha inguzanyo no kugabanya inyungu ku nguzanyo ibigo byari bifite mu mabanki kimwe no gutanga igihe cyo gusonerwa kwishyura inguzanyo.
Miliyari 100frw yakoreshejwe ate?
Muri iki kiganiro,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,Dr Ndagijiman uzziel,yatangaje ko amafaranga yashyizwe mu kigega yafashije ibigo bito n’ibinini kongera kwiyubaka.
Yavuze ko Miliyari 42frw yafashije amahoteri 139 yo mu gihugu ,miliyari7,7frw zafashije sosiyete 56 zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kwishyura imyenda ndetse banahabwa ubufasha bw’amafaranga angana na miliyari 11frw mu rwego rwo kuziba icyuho cy’igihombo bagize.
- Advertisement -
Mu rwego rw’Uburezi narwo rurimo amashuri yigenga yahawe miliyari 13frw mu mashuri agera ku 116 .
Miliyari 11frw kandi yafashije amasosiyete agera ku 136 acirirutse n’amanini kugira ngo ayakoreshe umunsi ku wundi (working capital) .
Ni mu gihe amasosiyete y’ibigo biciriritse n’amanini agera ku 5682 yahawe asaga miliyari 6frw ngo azahure ubukungu bwashegeshwe .
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kongerera ubushobozi ikigega Nzahurabukungu bizagira uruhare mu guteza imbere izindi nzego zirimo inganda, ubuhinzi,ubwikorezi ndetse n’ibindi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW