Gatete yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri UN

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Amb. Claver Gatete yashyikirije Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye

Ambasaderi Claver Gatete wahawe inshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri ONU, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Amb. Claver Gatete yashyikirije Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye

Kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Werurwe 2022 nibwo Amb Claver Gatete yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uyu muryango.

Ibiro by’inyungu z’u Rwanda muri UN kuri Twitter bemeje ko Amb Claver Gatete yatanze impapuro ze ku Munyamabanga Mukuru wa UN.

Ubutumwa bugira buti “Intumwa nshya y’inyungu z’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.”

Amb Claver Gatete yavuze ko ari iby’agaciro kuba yatanze impapuro ze zo guhagararira u Rwanda muri UN  ashimira Perezida Paul Kagame wamuhaye izi nshngano.

Yagize ati “Byari iby’agaciro gushyikiriza impapuro Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres, ndajwe inshinga no kurushaho kunoza umubano no guteza imbere ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye.”

Yakomeje ati “Ndongera gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mahirwe yampaye yo guhagararira u Rwanda muri UN.”

Nyuma yo gutanga impapuro ze Amb Claver Gatete yagiranye ibiganiro n’abandi bahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu Umuryango w’Abibumbye. Mu bo yahuye na bo barimo Maniratanga Zephyrin, uhagarariye u Burundi.

Mu biganiro bagiranye harimo kuvuga ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi bagaruka ku buryo batsura umubano.

- Advertisement -

Yabonanye kandi na Brian C.M Wallace uhagarariye Jamaica mu Umuryango w’Abibumbye, na we baganiriye ku ngingo zirimo kunoza umubano no kubyaza inyungu amahirwe ahari mu bukerarugendo na siporo.

Mu ntangiro za Gashyantare nibwo Amb. Claver Gatete yahinduriwe inshingano ahabwa guhagararira u Rwanda muri UN, yari ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yari yagiyeho ku wa 6 Mata, 2018.

Gatete yasimbuye Dr. Valentine Rugwabiza  wari washoje inshingano ze, ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres amuha inshingano zo kuba umuyobozi w’ubutumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MUNISCA) ndetse no kuba intumwa ya Loni muri iki gihugu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW