Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we w’umukobwa arapfa

Umugabo w’umucungagereza muri gereza ya Gicumbi yarashe mugenzi we w’umukobwa by’impanuka, bimuviramo urupfu nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Byumba.

Muri Gereza ya Gicumbi habaye impanuka umucungagereza arasa mugenzi we bimuviramo urupfu

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Werurwe, 2022 muri gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mucungagereza yari agiye gusura mugenzi we w’umukobwa wari urwaye, agezeyo ahasanga bagenzi be bandi b’abakobwa baje na bo kumusura.

Akinjira nibwo ngo habayeho impanuka uyu mugabo aza kurekura isasu rifata umwe muri ba bakobwa bari baje gusura mugenzi wabo, yihutanwa ku bitaro ariko aza gupfa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye UMUSEKE ko ibi byabayeho ari impanuka kandi aba bombi nta kibazo bari bafitanye.

Yagize ati “Uko mwabimenye nibyo habayeho impanuka umucungagereza arasa mugenzi we, uwarashe yari mu kazi agiye gusura mugenzi we wari urwaye asanga abandi na bo baje kumusura ariko amurasa ku mpanuka atari ibintu byateganyijwe. Nta kibazo bari bafitanye mu mibanire yabo ni impanuka idateguza.”

SSP Pelly Gakwaya Uwera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera avuga ko babajwe n’iyi mpanuka yatumye batakaza umukozi wabo wari ingirakamaro, gusa asaba abacungagereza kujya bita ku bikoresho bifashisha mu gucunga umutekano.

Ati “Amasomo tuyabaha buri gitondo y’uko bitwara uwo munsi nubwo impanuka idateguza, turakomeza gushishikariza abakozi kwitwararika ibikoresho by’umutekano ntabwo bakwiriye kubifata nk’ikindi kintu icyo ari cyo cyose.”

Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Byumba, RCS ikaba ikurikiza ibyo amategeko ateganya mu gushakira isanduku no gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.

- Advertisement -

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwatangije iperereza ku cyateye iyi mpanuka ku bufatanye na RCS.

Iyi mpanuka y’uyu mugabo warashe umukobwa mugenzi we bakoranaga akazi k’ubucungagereza muri Gereza ya Gicumbi bikamuviramo urupfu, byabereye mu cyumba mugenzi wabo yari arwariyemo muri iyi gereza, kuko abakozi basanzwe baba imbere.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW