Gicumbi: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 32 n’ibyumba by’amashuri 10

Umuyaga udasanzwe urimo n’imvura wangije ibikorwa remezo, higanjemo amashuri, inzu z’abaturage n’ubwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Mukono.

Iyi mvura yasenye ibyumba by’amashuri bya Gs Nyabishambi

Kuri uyu wa 09 Werurwe 2022 mu Karere ka Gicumbi hibasiwe n’imvura ivanze n’umuyaga byasenye inzu z’abaturage 32, ibyumba by’amashuri 10, ubwiherero 6 bwo mu Kigo Nderabuzima cya Mukono mu Murenge wa Bwisige, n’inzu 19 z’abaturage zangiritse mu Murenge wa Manyagiro.

Nsengimana Jean Damascene, Ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi yabwiye UMUSEKE ko ahagana Saa Tanu na Saa Sita imvura irimo umuyaga mwinshi yangije amashuri cyane ahitwa Nyabishambi mu Murenge wa Shangasha.

Yagize ati “Amabati yagurutse, ibikoni n’uburiro byangiritse gusa mu bikoresho twubakishije ubushize hari ibyari byasagutse, tugiye gusana twihuta kuko abana benda kujya mu bizamini.”

Yongeyeho ko nta banyeshuri bakomeretse n’ubwo byabaye bakiri mu masomo, bahise basohoka.

Andi mashuri yibasiwe cyane ni Mu murenge wa Cyumba, Kaniga, Shangasha na Byumba.

Ushinzwe ibiza mu Karere Gicumbi, Twagirayezu Edouard yabwiye UMUSEKE ko hamaze kwangirika inzu z’abaturage 32, ibyumba by’amashuri 10, ubwiherero 6 ku Kigo Nderabuzima cya Mukono mu Murenge wa Bwisige.

Yavuze ko inzu 19 z’abaturage zangiritse mu Murenge wa Manyagiro hibasiwe cyane n’imvura ivanze n’umuyaga.

Ati “Ayo ni amakuru tumaze kumenya, turacyakusanya neza.”

- Advertisement -

Twagirayezu avuga ko nta muturage wahitanywe n’ibi biza ko bari gukurikirana ngo bamenye neza agaciro k’ibyangiritse.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI