Perezida Paul Kagame yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umwuzukuru we, avuga ko yamusabye kuza kumureba ku kazi ubundi akamwibutsa kujya kuruhuka.
Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 iherekejwe n’ubutumwa bw’ibyo umwuzukuru we yamubwiye.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Inshuti yanjye yifuje kuza kundeba ku kazi ubundi anyibutsa kujya mu rugo gufata ikiruhuko.”
Ni ifoto yashimishije benshi bagiye banayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bashimira Umukuru w’u Rwanda kubera urukundo agaragariza buri wese yaba abana by’umwihariko uyu mwuzukuru we kandi bikanarenga akanarugirira Abanyarwanda bose kubera ibikorwa bye bigamije kubateza imbere.
Perezida Kagame yari aherutse kugaragaza n’ubundi ari kumwe n’umwuzukuru we aho mu mpera z’ukwezi gushize n’ubundi yari yashyizeho ifoto bari kumwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW