Imodoka ya 2 mu mateka yambukijwe mu bwato igera ku kirwa cya Nkombo (Video)

UPDATED: Padiri Nsengumuremyi Silas umuyobozi w’ikigo cy’ishuri GS. Saint Pierre Nkombo yavuze ko iriya modoka kuyambutsa byatwaye Frw 300, 000 ku cyombo.

Yavuze ko iriya modoka izafasha abanyeshuri ba GS Saint Pierre Nkombo mu masomo yabo y’ubushakashatsi batangiye mu bijyanye no gukoresha ibinyabiziga bidahumbanya ikirere. Yavuze ko moto yabo bakoze ikoresha umunyu n’amazi kugira ngo yake, bityo ngo iriya modoka bayiganye ngo bayigeragerezemo iryo koranabuhanga barebe ko bizakunda.

Padiri Nsengumuremyi asaba Leta n’abandi gukomeza kubashyigikira kugira ngo bagere ku bushakashatsi bwabo. Ati “Kuri moto byaratunganye, gukoresha umunyu n’amazi ikagenda, vuba aha n’imodoka twizeye ko tuzayishyira hanze ikoresha umunyu n’amazi, tugiye mu Bizamini nibisozwa ni byo tuzakomerezaho.”

GS Saint Pierre Nkombo yigwamo n’abanyeshuri 520 bahabwa amasomo ajyanye na Siyansi.

 

Umuhanzi Marchal Ujeku yirase ibigwi ku bikorwa atakoze

Mu nkuru yabanje UMUSEKE wanditse, uyu muhanzi ukomoka ku kirwa cya Nkombo yari yatangaje ko ari we wajyanye imodoka iwabo.

Gusa, Padiri Nsengumuremyi Silas umuyobozi w’ikigo cy’ishuri GS. Saint Pierre Nkombo yavuze ko ibyo Umuhanzi Marchal  yatangaje atari byo, ndetse ko ntaho ahuriye na byo uretse kubeshya agamije “kubona views ku mbuga nkoranyambaga.”

Padiri Nsengumuremyi Silas yabwiye UMUSEKE ati “Ni ibinyoma ntaho ahuriye na byo, ni umushinga twatangiye ngo dufashe abana mu by’ubushakashatsi. Marchal Ujeku ntaho ahuriye na byo nta n’ubwo yigeze atera inkunga ishuri nibura ngo ashyigikire ibyo bikorwa abana bakora, nitwe twayambukije ku giti cyacu kandi igiye gukoreshwa n’abanyeshuri bacu nyirizina.”

- Advertisement -

Yavuze ko uyu Marchal Ujeku atanageze hariya.

Ati “Ni abamuhaye amafoto ahita ayiyitirira kumwe bakoresha ibintu kuri Youtube kugira ngo babone ‘views’.”

 

INKURU YABANJE UMUHANZI Marchal yari yabwiye UMUSEKE ko ari we wajyanye imodoka iwabo:  Ku isaha ya saa sita nibwo imodoka yo gutemberamo yambukijwe ikiyaga cya Kivu igezwa mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba ijyanywe n’umuntu uhavuka wateye imbere.

Ku nkombo byari ibyishimo kongera kubona imodoka ku butaka bw’Umurenge wabo

Ni umuhanzi uzwi ku izina rya Marhal Ujeku.

Abatuye kuri iki kirwa bavuga ko babibonye nk’igitangaza, hari hashize igihe kinini, baherukaga kuhabona imodoka yari ijyanye moteri y’amashanyarazi ku kigo cy’ishuri, kitwa G.S Saint Pierre Nkombo.

Marchal Ujeku yabwiye UMUSEKE ko yahisemo kuyihageza ashaka gukura urubyiruko rw’iwabo mu bwigunge cyane ko babona imodoka ari uko bambutse bagiye mu Mirenge baturanye iri hakuno y’amazi magari.

Yanavuze ko nta mpungenge yari afite z’uko imodoka ye ishobora kurohama.

Ati ”Nta mpungenge nari mfite, yari iri mu bwato bunini. Naringiye gutembera no gutinyura urubyiruko rw’iwacu cyane cyane abana mbereka ko natwe dukwiye ibyiza n’iterambere rishoboka ku kirwa.”

Yakomeje asaba abavuka muri uyu Murenge w’ikirwa bafite ibinyabiziga cyane cyane imodoka, kujya baza bazihazanye ngo bizatuma abana baho bazimenya, no kumva ko na bo iterambere ryabageraho. Yanasabye abahavuka kwibuka aho bavuka bakahubaka ibikorwa bikomeye by’ubukerarugendo.

Ati ”Dukwiye kumva ko ikirwa cyacu gikwiye iterambere, twese tukarigiramo uruhare tukahubaka kuko habereye ubukerarugendo.”

Umurenge wa Nkombo ni umwe muri 18 y’Akarere ka Rusizi, ni ikirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu.

Ku nkombo byari ibyishimo kongera kubona imodoka ku butaka bw’Umurenge wabo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien/ UMUSEKE.RW