Kigali: Korali Bethlehem yanyuze abitabiriye isozwa ry’igiterane cy’icyumweru kuri ADEPR Gashyekero

UPDATE: Igiterane cy’iminsi irindwi cyaberaga kuri ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro cyasojwe kuri uyu wa 20 Werurwe 2022, ni igiterane cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye, Amakorali n’abavugabutumwa bo mu Rwanda na Stephane Munongo waturutse muri RD Congo.

Korali Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu yishimiwe muri iki giterane

Mu isozwa ry’iki giterane, Korali Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu yanyuze abitabiriye iki gitaramo, iyi korali imaze imyaka myinshi mu murimo w’ivugabutumwa yasendereje ibyishimo abitabiriye iki giterane.

Iki giterane cyasojwe n’imvura y’umuriri, abacyitabiriye babwiye UMUSEKE ko Imana yabahembuye kandi babonye ukuboko kw’Imana muri iki Cyumweru.

Anastase Nsengimana, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero yabwiye UMUSEKE ko iki Cyumweru kibasigiye ibifatika muburyo bw’Umwuka.

Yagize ati “Twagize ibihe byiza cyane Imana yabanye natwe kandi ni ibyo gushima.

Kurikira isozwa ry’iki giterane uko ryagenze umunota ku wundi

Kuri uyu munsi wa  Karindwi Chorale Bethlehem yo mu Karere ka Rubavu  ndetse n’andi yaturutse ahantu hatandukanye baraza  kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

- Advertisement -

Tubahaye ikaze!!

14H20 : Umuyobozi w’itorero rya ADEPR Gashyekero  Hagenimana Anastase atangiye guha ikaze abashyitsi barimo abaririmbyi,abadiyakoni n’abashumba baturutse mu matorero atandukanye.

14H:34: Korali Helmoni ibarizwa muri ADEPR Gashyekero niyo igiye guha ikaze abashyitsi ,inatangiza igiterane gisozwa kuri iki cyumweru.

Mu ndirimbo yabo ” Turi ubwoko bw’abanyamugisha “ bararimba bavuga ko ari iby’agaciro ku bwo kumenya Imana.bati” Turi ubwoko bw’abanyamugisha ,turi ishyanga ryera ,ntabwoba.

Bongeye bati ” Yarirahiriye ,ntizaguhana,ntizagusiga .Mu mbyino  y’umuco Nyarwanda bararimba bashima Imana bavuga ko Imana izakomeza kurengera ubwoko bwayo bityo ko badakwiye gukuka Umutima. “

14H 49: Bakiriye Umuyobozi ushinzwe umutungo, Imari n’imishinga muri ADEPR, Beatrice Uwizeyimana.

14:51: Korali Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba  ikaba   imwe mu makorali akunzwe ageze ku ruhimbi ,igiye gutarama . Mu ndirimbo iri mu njyana y’Umuco Nyarwanda bati ” YESU ni Intwari”

Yesu uri Umugabo ,Uri Intwari.

Korari Bethlehem  imwe mu zikunzwe  muri ADEPR ,ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ,Yatangiye umurimo wo kuririmba nk’ivugabutumwa mu 1965 icyo gihe yitwaga iya Gisenyi. Imaze imyaka irenga 50.

14H: 57: Korali Bethlehem iri kuririmba indirimbo yabo bagira bati”Yaratsinzwe Satan, Hashimwe Yesu,  Yaramanutse ikuzimu Satan amwambura   ifunguzo.”

15H:03 : Korali Bethlehem ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi mu Ntara y’Iburengerazuba iri kuririmba ku munsi wayo wa kabiri akaba umunsi wa Karindwi w’igiterane.

Mu ndirimbo yabo. bati ” Yesu niwe wabaye Unuhuza wacu ntabwo Ari Petero kandi ntabwo ari Yohani ,Yesu niwe Muhuza wenyine.”

Korali Bethlehem ni Korali ifite ubuhanga mu miririmbire ikaba yiganjemo urubyiruko n’abandi ubona ko bamaze igihe muri iyi Korali.

Utereye ijisho mu bakirisitu ,urabona ko bafite inyota yo guhimbaza Imana .Abantu babaribwa muri 200 bamaze kugera muri iri teraniro  kugira ngo banezererwe Imana.

15H:15: Korali Bethlehem iracyari kuririmba mu ndirimbo zabo. Bari kuririmba bati “Tuzibera mu mahoro ,ntituzongera kubabara”.Mu ndirimbo ihumuriza bari kuririmba ko abakijijwe batazahura n’umubabaro ukundi .

15H:22: Korali Bethlehem ikomeje kuririmba indirimbo yabo “Yesu We” baragira bati “Ubu turarya tukanywa kuko ari wowe utumara inzara ukatumara inyota. ” Twakuvaho tukajya he Kari wowe ufite amagambo meza y’ubugingo.

15H:33:Korali Bethlehem iri kuririmba indirimbo yakira abashyitsi baje nyuma . Mu ndirimbo yabo ” Mu Rusobe” bati ” Ntabwo ari none Uwiteka akumenye, yakumenye ukiri mu nda ya Mama wawe,iminsi itaravaho n’umwe yari ikuzi. Imana iratuzi neza kandi yaguciye Imanzi mu kiganza bisobanura ngo uri uwanyo idashobora kwibagirwa.

15H:45: Perezida wa Korali Bethlehem Muhire Innocent  ari gusengera umushumba Rwakiza Steven  guturuka ADEPR Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba.

15H: 51: Umushumba Steven Rwaka ari kubwiriza ijambo riboneka mu Itangiriro 6:8 .

Paiteri Rwakineza Steven wavuye muri ADEPR Nyagatare
Umuyobozi  ushinzwe umutungo, Imari n’imishinga  Beatrice Uwizeyimana.

16:30 Korali Abiteguye , bagiye kuruhimbi kuririmba .Yatangiye yiganjemo abagore ariko kuri ubu ikaba irimo ingeri zose ,iri kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Mu ndirimbo yabo baragira bati ” Ni muze twubake , dukore umurimo w’Imana, niyo yaduhamagaye ngo tuyikorere.

Iyi Korali yamuritse indirimbo yabo nshya

16H:35 Korali Bethlehem isubiye ku ruhimbi .Itangiye iririmba indirimbo yabo” Imana ya Aburahamu” Baririmba bafatanyije n’abakirisitu bati”Uri Imana nyaMana , ryangombe ntiyarigushobora  ibihwanye n’ibyo wakoze.”

Bakomeza bati “Ntacyatubuza gushima Umwami Imana”
16H:52: Pasitoro Munongo Steven yakiriwe mu iteraniro ,akaba ari umubwiriza w’uyu munsi.
16H: 54: Bandora Pierre akaba ari ROC wa Kigali arakiriwe mu iteraniro.
16H: 56: Korali Bethlehem ihinduye ibintu , mu ndirimbo yo mu rurimi rw’Igiswahili bati” Bwana ametenda makuu ,Nasi tumeyaona nyinyi sote. Abakirisitu bose bahagurutse  gufatanya kuririmba.
16H:50: Pasitoro Munongo Stephen  agiye kubwiriza.  Ni Umushumba wo mu itorero CEPAK ryo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Munongo Stephane wo mu Itorero CEPAK i Bukavu muri RD Congo

17H: 50: Mu ndirimbo yo mu kinyarwanda  arabyina mu muriri mwinshi ati “Turi abana b’Imana ,turi ab’Isumba byose.” Abakirisitu bose bahagurutse bari kubyina biterera hejuru.   Ari gufatanya n’abaririmbyi  n’abacuranzi ba Korali Bethlehem.

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Anastase Hagenimana aterera isaluti Imana, ni ibyishimo bidasanzwe ku bitabiriye igiterane uyumunsi
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu Rurembo rwa Kigali, Bandora Pierre na Uwizeyimana Beatrice

17: 22: Pasitoro Munongo arasubiramo indirimbo ya Apolinaire “Imana Niyo Buhungiro “ Ati“Naguhaye Umutima wanjye , ngwino uganze mukiza “.

17:25: Ari kwigisha abakirisitu ababwira ko Imana yahindura amateka yabo. Ati ” Ni ubwo waba urushye gute , kuba winjiye aha niwo munsi wa nyuma ya marira yawe. Imana ifite inzira nyinshi, Imana batapfa kuvogera ” No mu busaza uri ku kabando ishobora kugusetsa”
Stephane Munongo avuga ko ubunu bw’Imana butajya busaza kandi aribwo bushobozi bw’Imana mu buzima bwawe

17H33: Pasitoro Munongo Stephen ari kubwira abakirisitu  ko Ubuntu bw’Imana ari bwo bushobozi bw’Imana ku bantu  kuko ari Imana itarondoreka, Imana ikura abantu ku cyavu ikabicazanya n’ibikomangoma.

Ati ” Ntushake kwisiga Tir0(Zimwe zisigwa n’igitsinagore) kuko ubuntu bw’Imana busumba ibyo byose wisiga.”

Avuga ko ubuntu bw’Imana buri hejuru y’ibintu byose kandi bwigisha kutibagirwa aho umuntu yahoze atarakizwa.

Ubuntu bw’Imana bushobora kuguhindura mu masegonda macye, ifaranga rikinjira, ukabona imodoka mu masegonda, ubwo buntu bukwibutsa uwo wahoze, aho wari uri n’icyo waricyo.

Ati “Ubuntu bw’Imana bwankuye ku cyavu bunyicazanya n’abakomeye.”

Umwe mubagize inkingi y’inyubako ya ADEPR Gashyekero

18H:13 Pasitoro Munongo Stephen asoje kwigisha ,abwira abakirisitu kuzirikana impano Imana yatanze no guha agaciro impamvu Imana hari abo yahaye urubyaro maze abasaba kwitanga mu murimo w’Imana.

18H:16: Korali Bethlehem iri kuririmba ari nako hitegurwa gusozwa iki  giterane kimaze iminsi irindwi.
Ni igiterane cyatangiye kuwa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022,gifite intego igira iti” Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera.” 
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NDEKEZI JOHNSON

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW