Munondo Dubya Sulayiti ufite Ubwenegihugu bwa Uganda wari umaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kigali, CHUK asaba ko abagiraneza bamufasha kwishyura ibitaro nyuma y’aho byanze ko agenda atishyuye, kuri ubu CHUK itangaza ko uyu mugabo yatashye ariko atishyuye angana na Miliyoni 10frw.
UMUSEKE mu minsi ishize nibwo wabagejejeho inkuru ye , yavugaga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Ntungamo muri Uganda.
Muri 2021 yaje gukora impanuka y’imodoka mu Karere ka Nyamasheke ava muri Uganda yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Akimara gukora impanuka yabanje kwitabwaho ku Bitaro bya Nyamasheke ariko aza kwimurirwa ku Bitaro bya Kigali.
Uyu mugabo yavuze ko yavuwe neza n’abaganga maze asabwa kwishyura iBitaro miliyoni 11frw. Umuryango we wari
wagerageje gushaka aya mafaranga ariko abona miliyoni 1frw ariko atari bwabone miliyoni 10frw.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’iBitaro bya CHUK, Dr Hategekimana Theobard yavuze ko iBitaro byamaze kumusezerera ariko ko atishyuye miliyoni 10frw abibereyemo kandi ko bishobora kuzagira ingaruka ku bitaro.
Yagize ati “Twaramurekuye yaratashye, yaratashye ariko CHUK yabasigiye ideni ryateje igihombo cya miliyoni 10frw.Abarwayi bandi bazaza babure imiti, babure ibikoresho kuko miliyoni 10frw zavura abantu benshi ,Icyo ni igihombo gikomeye.”
UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuvugizi wungirije wa Guverinoma ,Mukurarinda Alain ariko ntiyaboneka.
Gusa aheruka gutangaza ko iki kibazo yakimenye ndetse kigiye gukurikiranwa.
- Advertisement -
Ubuyobozi bw’iBitaro bya CHUK buvuga ko byitaye kuri uyu muturage ariko kuba atarishyuye ideni abibereyemo byagira ingaruka ku Bitaro bigasaba ko Guverinoma yareba uko ikemura iki kibazo.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW