Kiyovu Sports ni yo yitwaye neza muri ‘derby’ itsinze Rayon Sports 2-0

Umukino uhenze, umukino uvugwa, umukino ushyushye, Kiyovu Sports ikomeje kwerekana ko ishaka igikombe itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Kiyovu Sports bishimira igitego cya mbere

Ikipe ya Rayon yari yakiriye umukino, yagiye mu kibuga abasesenguzi berekana ko itari ku rwego nk’urwa Kiyovu Sports yiyubatse ku buryo bugaragara ndetse imaze imikino itandukanye itsinda, mu gihe Rayon Sports yo yagiye inganya kenshi.

Ntibyatinze Bigirimana Abedi ku munota wa 35’ yateye umupira kuri coup franc umunyezamu Adolphe arwana n’umuira ariko winjira mu izamu ndetse benshi bakeka ko wagiye hanze ariko cyari ikibazo cy’inshundura zidahambiriye umupira winjiye urasohoka, biba 1-0.

Abakinnyi 11 ba Rayon Spors n’abasimbura

Rayon Sports yakomeje kurwana n’icyo gitego, igice cya mbere kirangira gutyo.

Kiyovu Sports yahababwaga amahirwe yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports, kugera ku munota wa nyuma ubwo MUHOZI Fred wagiyemo asimbuye yatsindaga igitego mu minota y’inyongera, Kiyovu Sports itahana amanota atatu istinze Mukeba w’ibihe byose ibitego 2-0.

Ubu KIYOVU Sports ifite amanota 50 mu gihe APR FC iyikurikiye ifite amanota 45, kuri iki Cyumweru izakina na Rutsiro FC.

Umufana ukomeye wa Kiyovu Sports aherutse kubwira Radio Rwanda ko ubu ameze nka Putin wa Africa ashaka kwerekana ko Kiyovu Sports ikomeye kuruta izindi kipe zose mu Rwanda.

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports
Abafana ba kiyovu Sports ngo ubu bafite uruvugiro
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -