Lt Gen Muhoozi yasoje uruzinduko mu Rwanda, Abasesenguzi bemeza ko ibibazo biri gukemuka

Umugaba Mukuru w’Ingabo w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu rugamije kugutsura umubano yagiriraga mu Rwanda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asezera ku banyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, nibwo Lt Gen Muhoozi yaherekejwe ku kibuga cy’indege agezwa ku ndege ye yihariye yajemo nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda.

Nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje bifashishije Twitter, bemeje ko yashoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu muR wanda.

Ubutumwa batanze bugira buti “Umujyanama mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.”

Gen Muhoozi yageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2022, ni uruzinduko rwe rwa kabiri yari ahagaririye rugamije gutsura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Muri uru ruzinduko yakirwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagirana ibiganiro, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashinguye.

Yasuye kandi kandi inzu y’imyidagaduro n’imikino y’intoki ya Kigali Arena, mu mafoto akaba yaragaragaye anaga umupira wa Basketball mu gakangara, akaba yaranasuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Ni mu gihe kandi Lt Gen Muhoozi yagabiwe inka z’Inyambo na Perezida Kagame ni nyuma yo kumujyana mu rwuri rwe rwororerwamo izi nka.

 Kumara iminsi itatu mu Rwanda bivuze byinshi mu gukemura ibibazo bihari, Dr Ismael Buchanan…

- Advertisement -

 Nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, Lt Gen Muhoozi, UMUSEKE wifuje kumenya icyo abasesenguzi bakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda, maze bemeza ko uru ruzinduko rw’iminsi itatu rugiye gushimangira izahurwa ry’umubano w’ibihugu byombi nyuma y’uko imipaka yo ku butaka ifunguwe ku wa 7 Werurwe 2022.

Mu kiganiro n’impuguke muri politike mpuzamahanga akaba n’umusesenguzi wayo, Dr Ismael Buchanan, yavuze ko kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze iminsi itatu mu Rwanda akanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi ari intambwe ikomeye ku mpinduka zo kurandura ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Yagize ati “Uru ruzinduko rwashimangiraga urwo yagize bwa mbere kandi bikagaragaza aho imyumvire n’impinduka bigeze, kumara iminsi ibiri, itatu mu Rwanda bivuze byinshi ku gushimangira igikorwa cyo gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda. Uko yumva ibintu n’inshingano afite kuba yasuye Urwibutso abona ko amateka ariho kandi hari icyo byungura ku mpinduka bitewe nibyo yiboneye nyuma yo gusura ahantu hatandukanye.”

Dr Ismael Buchanan ashimangira ko icyizere gihari ko ibibazo byari inzitizi mu mubano w’ibihugu byombi birimo gukemuka nk’uko impinduka zabigaragaje nyuma y’uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi i Kigali kuko byavuye mu magambo bikajya mu bikorwa.

Ati “Nta cyizere cyaruta kuba imipaka yo kubutaka yarafunguwe kandi abayobozi ba Uganda baza mu Rwanda, kuba uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda rwarakurikiwe n’impinduka icyizere kirahari kuko burya ibyabaye byahinduka. Ibi kandi bishimangirwa burya nuko nyuma y’ibiganiro hakurikiraho ibikorwa, nyuma yo kuva mu Rwanda habayeho impinduka zigaraga. Nko ku mipaka nta banyarwanda tucyumva bahohoterwa cyangwa birukanwa muri Uganda.”

Uyu musesenguzi ahamya ko ari inyungu zikomeye ku mpande zombi mu gihe umubano waba uhagaze neza nk’uko byahoze, nk’abaturanyi abaturage bakagenderanira ndetse bagahana n’abageni. Ni mu gihe mu rwego rw’ubukungu bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa haba ibyoherezwa mu bihugu cyangwa ibinyura muri Uganda biza mu Rwanda.

Dr Buchanan ashimangira ko hari ingeri zinyuranye ibihugu byakenerana harimo umutekano, uburezi, ubutabera, ubuzima, ubukerarugendo, ubukungu n’ibindi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahrukaga mu Rwanda tariki 22 Mutarama 2022, aho nabwo yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, uru ruzinduko rwakurikiwe n’impinduka zirimo ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ku wa 31 Mutarama, gusa ubuhahirane ntabwo bwahise bugaruka kugeza ubwo tariki 7 Werurwe imipaka yo kubutaka yafungurwaga.

Tariki 8 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 yari yatangaje ko yasezeye mu gisirikare cya Uganda UPDF nyuma y’imyaka 28, gusa ibi bikimenyekana Perezida Museveni yahise auhamagara amusaba ko yakisubira kuri iki cyemezo.

Abasesenguzi bemeza ko uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba rushimangira izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW