Minisitiri Gatabazi yaciye impaka ku bibazaga amasaha yo gufungura utubari

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yanzuye ko ibikorwa byose bikora amasaha 24 ibintu byaherukaga mu myaka ibiri ishize, ibikorwa by’utubari, utubyirino, ibitaramo, imikino y’amahirwe n’ibindi byakomorewe kwakira abakiriya bangana n’ubushobozi bwabyo bongererwa amasaha yo gukora ariko basabwa kujya bafunga saa munani z’ijoro.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abantu bakwiriye gufungura utubari abantu bavuye mu kazi cyane cyane mu byaro

Benshi uyu mwanzuro bawutinzeho kuko ibindi bikorwa byakomorewe gukora amasaha 24 ku yandi, abafite n’abagana utubari bo bibazaga igihe tuzajya dufungurira mu gihe twafunze saa munani z’ijoro (2 a.m).

Mu gusobanura byinshi kuri uru rujijo mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko nta muturage wagakwiye ku byukira mu kabiri mbere yo gukora bityo abaturage bakwiye kubanza gukora bakabona kujya mu kabari cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.

Yagize ati “Gufunga saa munani ni ukugirango abantu babone umwanya wo kuruhuka cyane ko umunsi ukurikiye ari umunsi w’akazi, umucuruzi aba abona amafaranga ariko n’umukoresha na leta baba bakeneye umukozi ariyo mpamvu bakwiye kujya bafunga saa munani z’ijoro uryama akaryama akaruhuka.”

Akomeza agira ati “Utubari turanyuranye, ubusanzwe amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ibanze na njyanama z’Uturere bitewe nuko mu karere kabo biteye. Ugiye mu cyaro ntaho wabona akabari gakora saa sita ku muntu ucuruza ikigage, urwagwa kuko abantu baba batashye, ntawe tubwira ngo abantu batahaga saa tatu ariko yicare ategereze saa munani.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko aya masaha yagakwiye kureba abatuye mu Mijyi n’iyunganira Kigali ahari urujya n’uruza rw’abantu harimo n’abanyamahanga bashobora gukenera zimwe muri izo serivise zizajya zifunga saa munani z’ijoro, bityo abaturage basanzwe bo mu cyaro nk’abakora ubuhinzi ntibagakwiye kujya bageza ayo masaha.

Aha niho ahera avuga ko gufungura ku tubari bikwiye kujyana n’amasaha abantu bavuye mu kazi.

Ati “Mu buryo rusange mu byaro abaturage bazindukira guhinga, ahakorerwa ubwubatsi  n’ibindi usanga birangira mu masaha ya saa munani saa cyenda z’amanywa, utubari nk’utw’ikigage, urwagwa, uducuruza byeri n’ibindi twagakwiye gufungura nyuma ya saa sita guhera nka saa munani kuzamura.”

Ibi ariko ngo ntibyabuza uwagana resitora, hoteli n’ahandi agakenera icyo kurya no kunywa kuko biba bititwa akabari, bivuze ko ngo nta wuzafungirwa kuko yatanze icyo kunywa nko muri hoteli.

- Advertisement -

Yagize ati “Uvuze icyayi kandi ntawigeze afunga resitora, hoteli kuko bikora amasaha 24 ku yandi, niba uvuye mu ndege ugeze mu gihugu ntibizabuza kuguha ibyo baguteganyirije nubwo byaba saa cyenda z’ijoro. Ntabwo wabuza resitora ya Nyabugogo gutekera abantu bazanye ibiribwa n’ibicuruzwa cyangwa bateze imodoka.”

Gusa ngo mbere yo gufata iki cyemezo babanje gutekereza ko umuntu atagakwiye kurara mu kabari ntabashe kubona umwanya wo kuruhuka, ariho ahera avuga ko byagaragaye ko abantu baba baraye mu tubari aribo bateza ibibazo binyuranye nk’impanuka n’ibindi.

Agashimangira ko nk’abafite imiryango bakwiye gutekereza uko baba hamwe n’imiryango yabo bakaganira n’abana aho kurara mu tubari.

Kuva umurwayi wa mbere mu Rwanda yagaragaza ubwandu bwa Covid-19 muri Werurwe 2020 utubari twarafunzwe ndetse amasaha yo gukora avanwa kuri 24 y’umunsi ashyirwa ku masaha yagendaga agenwa n’inzego zibifitiye ububasha ku nama z’inzego z’ubuzima bigendanye n’ubukana bw’icyorezo.

Tariki ya 21 Nzeri 2021 nibwo utubari twafunguwe nyuma y’amezi 18 dufunze, aha ni naho utubyiniro natwo twakomorewe n’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri, umwanzuro wakiranywe ibyishimo n’abatari bake, gusa icyo gihe twagombaga gufungura mu byiciro bitewe n’utwujuje ibisabwa n’amabwiriza yari yashyizweho.

Abagana utubari n’ibindi bikorwa basabwa kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye bivuze inkingo ebyiri n’urushimangira ku bagejeje igihe, ari naho bahera basaba abaturarwanda kwitabira ibikorwa byo gufata inkingo kuko zabegerejwe ndetse abagejeje igihe cyo gufata doze ishimangira bakihutira guyifata.

Kuba umuntu yarakingiwe byuzuye, inzego z’ubuzima zivuga ko bidakuraho izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 harimo kwambara agapfukamunwa, kwipimisha kenshi gashoboka, guhana intera no gukara intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ibintu bizatuma icyorezo gitsindwa ibikorwa bikarushaho gukora uko bisanzwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW