Mudenge warekuwe n’Urukiko ntafungurwe yareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge

Umunyamari Mudenge Emmanuel umaze igihe afunzwe we n’abamwunganira mu mategeko bareze Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge SP Uwayezu Augustin kuba Urukiko rwaramurekuye ntamufungure, akavuga ko afunzwe binyuranije n’amategeko.

Urukiko rw’Ibanza rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko Mudenge Emmanuel afungurwa by’agateganyo ariko abamwunganira bavuga ko bitakozwe

Kuva Urukiko rw’Ibanze rwafunga Mudenge Emmanuel iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge aho rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo aho rwategetse ko afungwa kuwa 21 Mutarama 2022 hamaze enye mu bihe bitandukanye. Kimwe mu byemezo byafashwe muri izo manza harimo ko Mudenge arekurwa by’agateganyo ariko ntibyakozwe, ari na yo mpamvu we n’abamwunganira baregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bavuga ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Me Komezusenge Deogratias na Me Bagabo Faustin tariki 16 Werurwe, 2022 babwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge baregeye ko umukiliya wabo amaze iminsi 12 afunzwe binyuranije n’amategeko.

Icyemezo bagendeyeho barega Umuyobozi wa Gereza, UMUSEKE ugifiteye kopi, cyafashwe tariki 04 Werurwe, 2022 ubwo Umucamanza yangaga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo ku wa 21 Gashyantare, 2022 cyo gusaba kongerera iminsi 30 Mudenge Emmanuel ngo abe afunzwe by’agateganyo ngo bukomeze iperereza.

Umucamanza yabyanze avuga ko Ubushinjacyaha abantu bushaka kubaza bose bwababajije ndetse mu mezi abiri ashize Mudenge afunzwe, akaba abona ko nta bindi bimenyetso Ubushinjacyaha bwashatse mu perereza ryabwo.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge warezwe yitwa SP UWAYEZU Augustin, ku wa Gatatu ntiyagaragaye mu Rukiko, Umucamanza yavuze ko amategeko ateganya ko habanza gusuzumwa niba Umuyobozi wa Gereza yatumizwa mu rukiko.

Mudenge we yaburanye ari muri Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere, yavuze ko tariki 4 Werurwe, 2022 Umucamanza yategetse ko afungurwa, ariko kuri uwo munsi yari gufungurwa ngo Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bahise bazana inyandiko zivuga ko atabwa muri yombi.

Nibwo Umuyobozi wa Gereza ngo yahise avuga ko asubizwa muri Gereza.

- Advertisement -

Mudenge akavuga ko aho kongera gufungwa yari gutangira inzira yo kongera kuburana kugira ngo Urukiko rwongere gutegeka ko afungwa.

Abunganira Mudenge bavuze ko batunguwe no kuba uwo bunganira atarafunguwe nk’uko byategetswe n’Urukiko, bakavuga ko kuba Mudenge afunzwe kandi yararekuwe n’Urukiko bigaragara ko nta butabera yizeye n’igihe yazaba aburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bwari mu rubanza mu nyungu rusange, bwavuze ko Umucamanza wafunguye Mudenge ashobora kuba yaribeshye, ariko abunganira Mudenge bakibaza impamvu icyo cyemezo Ubushinjacyaha bwakijuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Tariki 21 Werurwe, 2022 hazatangazwa umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze ku rubanza rwaburanywe tariki 16 Werurwe, 2022 rwarezwemo Umuyobozi wa Gereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge wari mu rubanza rwa Mudenge Emmanuel  bafashe icyemezo cyo gufungura by’Agateganyo Mudenge Emmanuel yakuwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yimurirwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare.

Umwanditsi w’Urukiko niwe uba wandika ibivugirwa mu rubanza byose.

Nubwo Urukiko rw’Ibanze tariki 04 Werurwe, 2022 rwategetse ko Mudenge Emmanuel afungurwa, mu rundi rubanza rwe yari yajuririye icyemezo cya mbere cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 21 Mutarama, 2022, ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rukiko, ubujurire bwa Mudenge bwaburanywe tariki 17 Gashyantare, 2022, icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye cyasomwe tariki 11 Werurwe, 2022 kivuga ko Mudenge Emmanuel akomeza gufungwa by’agateganyo kuko impamvu z’ubujurire bwe nta shingiro zifite.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urukiko-rwategetse-ko-umunyemari-mudenge-emmanuel-akomeza-gufungwa.html

Abanyamategeko bunganira Mudenge Emmanuel

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW