Muhanga: Abiga muri ACEJ Karama babwiwe ko ubumenyi budashingiye ku muco nta kamaro bufite

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro bo muri ACEJ/KARAMA bibukijwe ko ubumenyi bushingiye ku muco ariwo musingi wa byose.

Abiga muri ACEJ/Karama babwiwe ko ubumenyi bushingiye ku muco ariwo musingi wa byose

Ibi Ubuyobozi bw’iri Shuri n’inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, babigarutseho mu gitaramo gisoza ukwezi kwahariwe umuco mu bigo by’amashuri.

Umuvugizi w’Ishuri ACEJ/Karama, Niyonteze Célestin avuga ko kwiga amasomo menshi y’ubumenyi ari kimwe kandi, ariko bikaba akarusho iyo ubwo bumenyi bahawe bushingiye ku muco.

Kuko iyo ubashije kurangiza Kaminuza mu byiciro bitandukanye, udafite umuco nta kamaro byamarira uwayize by’umwihariko ndetse  n’igihugu muri rusange.

Ati ”Kwiga ni byiza, ariko twifuza ko ubumenyi bwose bahabwa bugomba gushingira ku muco ni ubutwari.”

Muyenzi Arsène wiga mu mwaka wa 6 mu ishami ry’ikoranabuhanga, akaba akuriye Itorero ry’umuco n’ubutwari muri iri shuri, yabwiye UMUSEKE ko mu masomo asanzwe bafata umwanya bakitoza ibijyanye n’umuco.

Muyenzi yavuze ko biga guhamiriza, kuvugira Inka, imbyino n’indirimbo , kumasha,  gusimbuka urukaramenda n’ibindi byose biganisha ku muco n’ubutwari biranga abanyarwanda.

Yavuze ko ibyo bitoza, bitababuza gutsinda  andi masomo asanzwe, kuko  urutonde rw’amashuri y’imyuga atsinda neza, n’iri shuri riza mu myanya y’imbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel yavuze ko bifuriza abanyeshuri kugira ubumenyi mu mutwe ariko byose bihatswe n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda n’ikinyabupfura.

- Advertisement -

Ati “Umuco n’amasomo asanzwe ntaho bitaniye kuko abarezi bigisha ubumenyi bagatanga n’uburere.”

Habyarimana yatanze urugero rw’abanyeshuri baherutse kurangiza kwiga, baca amakaye, impuzankano n’ibitabo bavomamo ubwenge.

Ati ”Ntabwo twifuza kuzongera  kumva imyitwarire mibi nk’iyo mu mashuri no mu buzima busanzwe bw’urubyiruko rwacu.”

Uyu Muyobozi yavuze ko hari ingero nyinshi z’ababaye Intwari mu Rwanda, abanyeshuri bagomba kwigana kuko aribo bayobozi b’igihugu b’ejo hazaza.

Mu ndirimbo zihamiriza, imigani, amahamba n’ibisakuzo nibyo iri Torero ry’abanyeshuri bagarutseho mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 Werurwe 2022.
Itorero ry’Umuco n’Ubutwari muri ACEJ/Karama bibukijwe ko nta bumenyi budashingiye ku muco
Ukwezi kwahariwe Umuco mu mashuri kwatangiye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gashyantare 2022
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga