Muhanga: Minisitiri Kayisire yibukije ko gukumira ibiza bigomba kuza ku isonga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Mu rugendo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange yagiriye mu Karere ka Muhanga  ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Werurwe 2022 yabwiye inzego z’ibanze ko gukumira Ibiza bigomba kuza ku mwanya wa mbere ubutabazi bugakorwa nyuma.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA Kayisire Marie Solange avuga ko gukumira Ibiza iyo bikozwe mbere bigabanya ingengo y’Imali ikoreshwa mu gusana ibyangijwe.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA, Kayisire Marie Solange yabanje kugaragarizwa  ingaruka Ibiza bimaze guteza mu Karere ka Muhanga.

Minisitiri Kayisire yabwiwe ko kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2021 kugeza  muri Werurwe 2022  ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 2 binasenya inzu 112 mu Mirenge inyuranye.

Ibiza kandi byishe amatungo magufi 1600, byangiza amashuri, ikigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu bisenya ibiraro n’imihanda bihuza Imirenge itandukanye  ndetse  n’utundi Turere.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri MINEMA Kayisire Marie Solange avuga ko  Gukumira Ibiza aribyo bikwiriye kuza ku mwanya wa mbere, ubutabazi bukaza bukurikira kuko  ibyangiritse biba ari bikeya iyo hatabayeho ibiza karemano birimo imitingito cyangwa Iruka ry’ibirunga.

Kayisire yavuze ko  mu gukumira Ibiza Ubuyobozi bugomba kwigisha abaturage uburyo bwo kuzirika ibisenge by’inzu batuyemo, bagakora inzira z’amazi bakibuka no guhoma inzu batuyemo.

Yagize ati” Kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, kuburira abaturage  no kwitegura Ibiza bigomba gukorwa mbere, kuko usanga ubutabazi aribwo bukorwa kandi hangiritse byinshi bitari guhitanwa n’ibiza iyo hajya kubaho ubukangurambaga .”

Kayisire  hakwiriye kurebwa n’uburyo bwo gusana ibyangijwe n’ibiza hubakwa ibiramba.

Uyu Muyobozi yanavuze ko mu zindi ngamba Ubuyobozi bukwiriye gushyiramo imbaraga, harimo kubuza abaturage kureka amazi y’imvura, no gukoresha telefoni cyangwa ibindi bikoresho mu mvura kuko bikurura inkuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko imiterere y’aka Karere itiza umurindi Ibiza hakwiyongeraho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akorwa mu buryo butanoze bigahitana ubuzima bw’ababituriye.

- Advertisement -
Yagize ati”Dufite abarenga ibihumbi 4 batuye mu manegeka, kubimura bisaba ingengo y’Imali itubutse Karere katabona.”

Kayitare yavuze ko usibye abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, muri iyi myaka 2 ikurikirana bishatsemo ubushobozi babasha kubakira abarenga 500 basenyewe n’ibiza.

Mu bindi byabugiwe muri ibi biganiro harimo kwibutsa abahagarariye amadini n’amatorero gushyira imirindankuba ku nsengero zabo.
Inzego zitandukanye zabwiye Minisitiri ko nta bumenyi zari zifite

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga