Ndimbati usabirwa gufungwa by’agateganyo yemera ko yasambanye n’Umukobwa

*Ndimbati ngo Umunyamakuru yamwatse miliyoni 2Frw ngo areke gukora ikiganiro ku nkuru imuvugaho

Kuri uyu wa gatatu nibwo hatangiye kuburanishwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye muri Cinema Nyarwanda nka Ndimbati, aregwa n’umukobwa ko yamusambanyije atarageza imyaka, akanamutera inda. Ndimbati ntahakana kumusambanya ariko avuga ko bumvikanye akanamwishyura, ndetse amaze no kubyara yakomeje kumufasha.

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ari imbere y’Urukiko

Icyumba cy’Urukiko  cyari cyakubise cyuzuye abantu benshi biganjemo abakinnyi basanzwe bakinana muri Cinema Nyarwanda na Ndimbati bari mu biganje mu bakurikiye iburanisha mu cyumba cy’urukiko.

Ndimbati yari yambaye ikote rifie amabara ya gisirikare, ipatalo ya training y’umukara irimo umurongo w’umutuku na sandari zitwa Masai. Ndimbati yagerageje mu buryo bwose kwihisha itangazamakuru, asohoka mu Kasho yo ku rukiko ari mu kivunge cy’abandi bafungwa benshi yipfutse mu maso “nk’ininja” yambaye n’agapfukamunwa k’umukara.

Ubwo yatangiraga kuburana Umucamanza yamusabye gukuramo ingofero kugira ngo aburane agaragara byibura mu maso.

Saa tatu n’igice (09h30 a.m) nibwo Inteko y’Umucamanza umwe yatangiye iburanisha, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe. Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati yaburanye yunganiwe n’abanyamategeko batatu, Me Bayisabe Irene, Me Twizeyimana Theophile  na Me Niyonsenga Vincent.

Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati yemera ko ari uwe.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo ngo busobanure impamvu bwazanye Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati imbere y’urukiko. Ubushinjacyaha bwahise bubwira urukiko  bumukurikiranyeho ibyaha bibiri:

Icyaha cyo Gusambanya Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure n’icyaha cyo Kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

- Advertisement -

Umucamanza yahise aca mu ijambo Ubushinjacyaha abaza Ndimbati niba ibyaha Ubushionjacyaha buvuze abyemera. Ndimbati atazuyaje yahise abwira  Umucamanza ko ibyaha atabyemera.

Ati “Njye ndaburana mpakana icyaha igihe ni kigera ndaza kubereka akagambane nakorewewe bifashishije igitangazamakuru kimwe cya hano mu Rwanda gikorera kuri murandasi.”

Yari yagerageje kwinjira mu rukiko yipfutse hose

 

Icyo Ubushinjacyaha buheraho burega Ndimbati

Ubushinjacyaha bwasubiranye ijambo busobanura mu magambo arambuye imikorere y’ibyaha bukekaho Ndimbati.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko buvuga ibintu mu nshamake kuko ikirego cyabwo gikubiye mu mwanzuro wakozwe Urukiko rufite muri System.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Ndimbati aregwa byarututse ku mwana w’umukobwa bwavuze amazina twe tutemerewe gutangaza umwirondoro we, kuko agifatwa nk’umwana utujuje imyaka y’ubukure ukomoka mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Bwavuze ko yaje mu Mujyi wa Kigali muri 2019 aje gushaka akazi ko mu rugo agira amahirwe arakabona. Ngo mu gipangu yabagamo nibwo harimo umuntu ucumbitsemo uziranye na Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati.

Nyuma ngo Ndimbati yaje gusura uwo muntu ngo uyu mwna w’umukobwa amubonye amubwira ko amukunda kandi akunda Cinema ze. Nyuma ngo yaje kumusaba ko yamugira umwe mu bakinnyi akoresha muri Cinema Nyarwanda. Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati ngo yahise amuha gahunda yo kuza kubonana na we nimugoroba avuye mu kiganiro kuri imwe muri Radio ikorera i Kigali.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nyuma baje kubonana nimugoroba agahita amujyana mu modoka yageramo agahita amwakiriza amarura (inzoga) amabwira ko ari Chocolate ivanze n’amata ngo uwo mwana w’umukobwa aheruka anywa ayo marura ngo ubundi yisanze aryamanye na Ndimbati mu gitondo.

Nyuma y’amezi abiri nibwo yamenye ko atwite abimenyesha uwamuteye inda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuriya gusambanya uwo mukobwa byabaye ku wa 24 Ukuboza 2019.

Bwanasobanuye ko umwe mu batangabuhamya wabajijwe harimo n’umugore uwo mukobwa yakoreraga yemeje ko koko kuri iyo tariki uwo mwana ataraye mu rugo.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko kubera ko icyaha Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati akurikiranyweho gikomeye bumusabira gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge, kubera ko kandi mu gihe yaba atangiye kuburana mu mizi ibyaha akekwaho akabihamywa n’Urukiko rwazamukatira igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko bugikusanya ibimenyetso bitandukanye bihamya icyaha Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati ko gufungwa aribwo buryo bwiza bwatuma mu gihe bwaba bumukeneye bwamubonera ku gihe.

Igihe cy’iminota 30 ni cyo Ubushinjacyaha bwamaze busobanura uko Ndimabti yakoze icyaha ibindi buvuga ko biri mu mwanzuro w’ikirego cyabwo washyizwe muri System.

Uburyo Ubushinjacyaha busobanura uko Ndimbati yasambanije umwana w’umukobwa  ku kigero cya 98% buvuga bushingiye ku kiganiro uyu mwana yatanze kuri kimwe mu bitangazamakuru byo kuri murandasi mu Rwanda.

Ibimenyetso bishya Ubushinjacyaha buvuga bufite ni abatangabuhamya babajijwe.

Ndimbati n’Abanyamategeko bamwunganira

 

Ndimbati yemera ko yasambanye n’umukobwa yamwishyuye, ibindi ngo ni akagambane

Umucamanza yahaye Umwanya Ndimbati ngo yiregure anagire icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha bumusabira byo gufungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, akaba yahakanye ibyo aregwa gusa yemera ko umukobwa babonanye ikindi gihe.

Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati yabwiye Urukiko ko ibyavuzwe byose n’Ubushinjacyaha ari ibinyoma bigamije kumwicira izina n’ishyari ry’abantu bamwe atavuze amazina.

Yavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gishingiye ku kiganiro uwo mukobwa (Ndimbati amwita umugore) yahaye igitangazamakuru kimwe cy’imbere mu gihugu bagamije kumuharabika.

Ndimbati yavuze ko kuba uwakoreshaga uwo mukobwa icyo gihe avuga ko ku wa 24 Ukuboza, 2019 ataraye mu rugo, bitavuze ko yari kumwe na Ndimbati.

Ati “Nta cyemezo ko uwo mukobwa iryo joro ataraye aho yakoraga, nta n’icyerekana ko ubwo ataraye mu rugo yaba yararanye na Ndimbati kuko wasanga yararaye n’ahandi.”

Ndimbati yavuze  yavuze ko yasambanye n’uwo mukobwa ku wa 02 Mutaramba, 2020 kandi yari yamwishyuye.

Ati “Simbihakana kandi na we yarabyivugiye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda. Kuva icyo gihe nahise ntangira kumufasha kugeza na n’ubu nijye umufasha. Nafunzwe arinjye wafashaga abana, n’inzu yabagamo ni jye wayishyuraga, ni na njye wabagaburiraga.”

Abakinnyi barimo Seburikoko bari ku Rukiko gukurikirana urubanza rwa ndimbati

 

Ndimbati ngo “Umunyamakuru” yamwatse miliyoni 2Frw amukanga ngo inkuru ye ayimire

Ndimbati avuga ko kuva yaryamana n’uriya mukobwa, yamwishyuye ndetse akamutera inda umukobwa atigeze arega kandi avuga ko yari afite imyaka 17.

Ati “Itangazamakuru ryaramushutse ko rizamufasha bakamuha amafaranga menshi abantu bari i Burayi.”

Yavuze ko Umukobwa yamusabaga Frw 5, 000, 000 ngo akamukodeshereza inzu ya Frw 300, 000 ku kwezi ndetse akanamushakira umukozi uzobereye kurera abana.

Ndimbati “yemeza ko Umunyamakuru w’igitangazamakuru cyahaye ikiganiro uriya mukobwa” yasabye Ndimbati kumuha Frw 2, 000, 000 amubwira ko amufiteho inkuru ikomeye, kandi ko nayatanga iyo nkuru idatambuka.

 

Imyaka y’umukobwa Ndimbati avuga ko irimo guhimba amakuru

Yavuze ko ifishi yo kwa Muganga n’ibyangombwa by’aho avuka “birimo ibinyoma byambaye ubusa”. Ati “Ni indonke abantu bashaka mu bandi.”

Ifishi yo kwa Muganga ngo igaragaza uwo mukobwa uvuga ko yavutse muri 2002, aho yavukiye bakoreshaga Umudugudu, Akarere, ndetse n’Ibyiciro by’Ubudehe, habakaho n’Intara y’Amajyepfo kandi muri uwo mwaka inzego atari uko zitwaga.

Ndimbati yabwiye Urukiko ko Umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya ataruzuza imyaka y’ubukure yamukuye kumuhanda mu bakobwa bicuruza bagasambana akamwishyura nk’abandi bose.

Tariki 02 Mutarama, 2020 ubwo bahuraga ngo uriya mukobwa yari ateze abagabo ari kumwe n’abandi bakobwa benshi aba ari we yishimira amujyana muri Lodge barasambana aramwishyura.

Me Bayisabye Irene wunganira Ndimbati mu mategeko yavuze ko amatariki umukobwa avuga yasambanyirijweho na yo arimo gushidikanya kuko amatariki avuga atandukanye n’ayo Ndimbati avuga, asaba Urukiko kuzabigenzura biherereye.

Ikindi Me Bayisabe Irene yabwiye urukiko ko umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe ari umwana, adahuza amatariki yavukiyeho n’ababyeyi be.

Yavuze ko se umubyara yavuze ko yavutse muri Kamena 2002, Umukobwa we akavuga ko yavutse mu Ukuboza, 2002.

Me Bayisabe Irene yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma umukiriya we akomeze gufungwa asaba ko Urukiko kwemeza ko arekurwa by’agateganyo akazubahiriza ibyo azasabwa n’urukiko byose akabyubahiriza ariko adafunzwe kuko byagira ingaruka ku bana be yabyaranye n’uwo mukobwa uvugwa kuko n’ubundi ari we usanzwe ubatunze.

Me Bayisabe Irene yavuze ko uriya mukobwa yashutswe n’abantu kugira ngo afungishe umugabo babyaranye.

Nyuma y’impaka zamaze amasaha abiri Umucamanza yapfundikiye iburanisha  avuga ko icyemezo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizasomwa ku wa 28 Werurwe, 2022.

Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati ifungwa rye riri mu nkuru zavuzwe cyane mu ntangiriro za Werurwe 2022 aho Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry yemereye ibitangazamakuru ko RIB yafunze Ndimbati  akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Nyuma y’ifumgwa rya Ndimbati  humvikanye  Mme Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane (Transparencency International Rwanda) avuga ko yamenye ko Umukobwa wumvikanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko yasambanyijwe na Ndimbati atujuje imyaka y’ubukure ko hari amakuru afite yizeye ko uwo mukobwa yari afite imyaka 18 ko ari mukuru.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW